Bugesera: Abana bari bishoye mu buraya basubijwe mu ishuri

Abana b’abakobwa bari bishoye mu buraya bakorera hamwe nk’itsinda, bajyanywe mu mashuri y’imyuga kugira ngo bazabone uko bibeshaho neza mu gihe kiri imbere.

Mu mpera z’Ukwezi k’Ugushyingo 2023, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abana b’abangavu, bafite hagati y’imyaka 12-16 bivugwa ko bishoye mu buraya. Icyo gihe byavugwaga ko abo bana bagaragara mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Kaneza, muri santere ya Riziyeri ndetse no mu Murenge wa Gashora.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, icyo gihe yavuze ko abo bana atari abazi, gusa yemeza ko bagiye gushingira kuri ayo makuru bakabakurikirana, ku buryo bareka uwo mwuga, ababana n’ababyeyi babo nanbo bagahabwa inyigisho.

Yagize ati “Ni ukubikurikirana tukareba aho biri tukareba icyakorwa kugira ngo bihagarare, sinzi ko babikora baba mu nzu zabo bwite, sinzi ko babikora baba mu muryango ariko umwana w’imyaka 12 ntabwo numva yemerewe kugira inzu ye ngo yibane. Ubwo turaza gushingira kuri ayo makuru tubikemure.”

Icyo gihe Meya Mutabazi yari yavuze ko abakora uwo mwuga babana n’ababyeyi, ubuyobozi buzegera abo babyeyi bigakemuka, kuko ngo baba babacuruza kandi bitemewe.

Nyuma yo gukurikirana icyo kibazo bikagaragara ko abo bana bakora umwuga w’uburaya bahari koko, ubuyobozi bw’Akarere bwarabegereye burabaganiriza ariko n’imiryango yabo iraganirizwa, kugira ngo habeho ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abo bana, nk’uko byasobanuwe na Murenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza mu Karere ka Bugesera.

Uwo muyobozi yavuze ko ubu abo bishoye mu mwuga w’uburaya, ubuyobozi bw’Akarere bwabaganirije ndetse buganiriza n’imiryango yabo, hanyuma bakajyanwa mu mashuri y’imyuga kugira ngo bashobore kwibeshaho neza mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Ni abana 10, harimo babiri bari barabyariye iwabo, ubu bose bajyanye mu mashuri y’imyuga, 8 bajyanywe muri TVET ya Ruhuha naho 2 bashyirwa muri TVET ya Nyamata. Baziga imyuga mu gihe cy’amezi atandatu, aho buri mwana muri abo azishyurirwa amafaranga y’ishuri ibihumbi Magana atanu (500.000 Frw), agatangwa n’Akarere ka Bugesera, Na nyuma yo kwiga bazahabwa ibikoresho bibafasha mu kwihangira imirimo bijyanye n’imyuga bize”.

Uwo muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera busura abo bana, bukanakurikirana ubuzima bwabo ku mashuri aho biga, kuko biga baba mu bigo, kugira ngo bumenye uko imibereho yabo ihagaze no kumenya niba biga neza.

Murenzi avuga ko babiri muri abo bana bari barabyariye mu rugo, byabaye ngombwa ko basiga abana mu miryango yabo bakajya ku ishuri, ariko abo babyeyi nabo baganirizwa ku buryo bakwiye gukurikirana imibereho n’uburere bw’abana babo.

Murenzi yemeza ko muri rusange abo bana bameze neza aho bari mu mashuri, ndetse no mu biruhuko byo gusoza umwaka wa 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buri kumwe n’umuryango w’abafatanyabikorwa witwa ‘Nawe Paragon Partners’, bagiye gusangira nabo mu rwego rwo kubereka ko batatereranywe.

Uwo mufatanyabikorwa yanatanze bimwe mu bikoresho abo bana bakenera mu gihe bagiye ku ishuri. Ubu bose ngo basubiye ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murahoneza icyogikorwa ningira kamaro pe gs bagebagera nomumpurenge wanyamata harimo ababaca murihumye bagakata kata muritumwe mudukaritsiye nkaza rwakibirizi nazanyakondo inarama hose abobana bishora murizongeso babayo

dieudonne yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka