Bugesera: Intumwa zo muri Liberiya zishimiye uruhare ababyeyi bagira mu kubaka amashuri
Itsinda ry’abayobozi icyanda baturutse muri Liberiya, bari mu rugendoshuri mu Rwanda, bishimiye uruhare ababyeyi bagira mu kubaka ibyumba by’amashuri yigwamo abana babo, mu rugendo bagiriye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu 28/9/2012.
Uwari uhagarariye iryo tsinda, Tiah J. Nagbe, Umudepite ushinzwe ubushakahatsi muri Minisiteri y’igenamigambi muri Liberiya, yatangaje ko ibyo babonye bibahaye isomo ko leta atariyo yonyine igira uruhare mu kubaka amashuri ahubwo ko n’ababyeyi nabo bagomba kurugira.
Yagize ati “Urugero tuboneye hano mu Rwanda rutweretse ko buri wese agira uruhare mu kubaka amashuri, twashimye kandi ukuntu ababyeyi bagira uruhare mu micungire y’umutungo w’ikigo, iri ni isomo dukuye hano”.
Ibyo yabitangaje nyuma yo gutemberezwa ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 cya G.S. Kamabuye giherereyeo mu Murenge wa Mayange, aho banasobanuriwe uburyo igikorwa cyo kubaka amashuri gikorwa n’ababyeyi.

Basobanuriwe ko abaturage batanga umusanzu w’umuganda, amabuye, umucanga naho Leta ikabunganira itanga amabati, inzugi n’ibyuma. baneretswe ukuntu hariho komite igizwe n’ababyeyi umunani n’abanyeshuri babiri icunga umutungo w’ishuri.
Mu karere ka Bugesera izo ntumwa zasuye umurenge wa Mayange aho baganiriye n’Inama Njyanama y’umurenge, babwirwa uruhare buri muturage agira mu bijyanye n’imiyoborere myiza.
Depite Nagbe yatangaje ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ku bijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage kandi ko hari byinshi aba banyaliberiya bakwiye kurwigiraho, aniyemeza ko icyo gitekerezo bazakijyana iwabo.
Ati: “Uru ruzinduko twagiriye mu Rwanda rugamije gushaka ibitekerezo muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, kandi ibyo dukuye hano biduhaye isomo kandi bikazadufasha iwacu”.
Aba bashyikitsi banasuye umupaka wa Nemba - Gasenyi One Stop Border Post, aho biboneye uburyo umupaka w’uhuza u Burundi n’u Rwanda wahujwe bigatuma abawukoresha boroherwa.
Uruzinduko rukaba rwari rugamije kwigira ku gihugu cy’u Rwanda ku bijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BRITAIN’S soaring foreign aid budget was again the focus of controversy yesterday.
Justine Greening, the new International Development Secretary, is expected to cancel a decision by her predecessor Andrew Mitchell that unblocked aid to Rwanda.
Mr Mitchell was heavily criticised for being out of line with other countries – such as the US, Germany, the Netherlands and Sweden – who have continued to freeze payments to Rwanda because of allegations that it is supporting rebel group M23 in the Democratic Republic of the Congo.
The EU is still funding specific projects in Rwanda but it has suspended direct support to that government.