Bugesera: Inkubi y’umuyaga yasenye amazu 300 inangiza hegitali 50 z’urutoki

Ku mugoroba wo kuwa 12/11/2012, inkubi y’umuyaga ukaze yasenye amazu 300 inangiza intoki z’abaturage ziri ku buso bwa hegitari 50 mu mirenge ya Mwogo na Ntarama mu karere ka Bugesera, iyo mibare ariko ni iy’agateganyo.

Muri iyo mirenge, bimwe mu bisenge by’amazu y’abaturage byagurutse. Inyubako ya SACCO y’umurenge wa Ntarama yasenyutseho amwe mu mabati y’ibaraza, mu gihe urusengero rw’itorero ry’abapentekote rwa Ntarama rwasambutseho igice cyose cy’igisenge.

Uko gusenyuka kw’amazu byanabaye mu murenge wa Mwogo ahangiritse n’intoki nyinshi.

Utugari twa Kanzenze, Kibungo na Cyugaro mu murenge wa Ntarama n’uturagri twa Bitaba, Kagasa, Rurenge na Rugunga mu murenge wa Mwogo ni ho iyo nkubi y’umuyaga yibasiye. Uretse intoki n’amazu uwo muyaga wibasiye, wanashenye bimwe mu bigega bihunikwamo imyaka.

Abahuye n’icyo kiza bavuze ko uyu muyaga watunguranye, dore ko wari uvanze n’imvura itari nyinshi, kandi ngo ntiwamaze igihe kirekire, usenya amazu, ibyari biyarimo biranyagirwa, ndetse ngo hari n’ibisenge byagiye biguruka bikagwira izindi nzu zikangirika; nk’uko bitangazwa na Mukamusoni Jeanine umwe mubasenyewe n’uwo muyaga.

Ibisenge by'inzu byagurutse bimwe bigwira izindi nzu.
Ibisenge by’inzu byagurutse bimwe bigwira izindi nzu.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yasabye abaturage bagifite amazu atasenyutse kureba uburyo bacumbikira bagenzi babo bahuye n’icyo kiza.

Yagize ati “twateguye ko hagiye kubaho umuganda udasanzwe wo kureba uburyo twasubiza mu buryo ibyangijwe n’umuyaga kugira ngo bidateza ibindi bibazo”.

Bimaze kugaragara ko inkubi z’imiyaga ziri mu biza byangiriza abaturage mu karere ka Bugesera.

Mu guhangana n’iki kibazo ku buryo burambye, hazongerwa imbaraga mu gutera ibiti bikumira ingufu z’imiyaga, abaturage nabo barusheho kubaka amazu akomeye no kuyazirika; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akerere ka Bugesera.

Iki kiza cy’umuyaga kije gikurikira icyabaye mu kwezi gushize aho cyasenye amazu arenga 100 mu mirenge ya Mayange na Nyamata.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka