Bugesera: Inkubi y’umuyaga yahitanye umuntu umwe ikomeretsa abandi babiri

Umuntu umwe yitabye Imana aguye mu ruzi rw’Akagera abandi babiri barakomereka bazize inkubi y’umuyaga yibasiye akarere ka Bugesera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Uwitabye Imana iyo nkubi y’umuyaga yamusanze hafi y’uruzi rw’Akagera maze kubera ingufu warufite umutamo nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertillide.

Ati “iyo nkubi y’umuyaga ukaze yasenye amazu 335, mu murenge wa Ntarama hasenyutse inzu 212 yica umuntu umwe ndetse igikuta kigwira umugore wari utwite avunika akaguru”.

Imibare mishya kandi iragaragaza ko mu murenge wa Mwogo honyine habarurwa amazu 123 muri izo mu kagari ka Rugunga hasenyutse amazu 92; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ruzagiriza Vital.

Ati “uwo muyaga waje gukomeretsa umwana aho ubu ari kwamuganga avurwa ibikomere ndetse unakomeretsa umugabo watemwe n’amabati yari asambutse ku nzu amusanze mu nzira yigendera”.

Uwo muyaga wibasiye ako karere uturuka mu kibaya cy’Akagera dore ko ako karere kagizwe n’umurambi. Harabarurwa hegitari 50 z’urutoki zangiritse ndetse n’ibishyimbo n’ibigori byangijwe n’urubura dore ko byari bigeze mu gihe cy’ibagara.

Abaturage bahuye n’icyo kiza, uretse kuba batabona aho bakinga umusaya bafite n’impungenge z’imibereho yabo mu minsi iri imbere kuko imyaka bari bacungiyeho yangiritse.

Mu by’ibanze basaba ko bahabwa ni amabati yo kongera gusakara amazu yabo ndetse n’ibiribwa baba barya muri iyi minsi.

Kuri ibi bibazo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama avuga ko barimo gushaka inkunga hirya no hino, aho babakorera ubuvugizi ku baterankunga naho kubijyanye n’ibyo kurya hari ibyo bari barahunitse nibyo bagiye guha abaturage .

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twifatanyije nimiryango ya bene wacu yaHUYE NIBYO BIBAZO UWITEKA ABACIRE INZIRA MURI BYOSE!

kalisa M. Van eric yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka