Bugesera: Imbwa zatangiye gukingirwa ibisazi naho inzererezi zikicwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangije ibikorwa byo kurwanya ibisazi by’imbwa, aho harimo gukingira imbwa n’injangwe zose bakazaboneraho no gutega umuti wica imbwa n’injangwe zizerera.
Abenshi mu batunze imbwa n’injangwe bitabiriye iyi gahunda y’ikingira, ariko kugeza magingo aya hakingiwe ½ cy’izari ziteganyijwe, kuva iki gikorwa cyatangira mu mpera z’ukwezi kwa 10/2012.
Igikorwa kizakurikiraho ni ugutega izitagira aho zitaha, kugira ngo zitazanduza abantu ibisazi by’imbwa, nk’uko bitangazwa na Kayitankore Léonidas ushinzwe ubworozi mu karere ka Bugesera.
Yagize ati “Hafashwe icyemezo cyo gukoresha umuti witwa Triquinine. Uwo muti ushyirwa ku nyama ugategwa aho izo nyamaswa zikunze kuzererera, iriye kuri iyo nyama ntirenge umutaru kuko ihita igwa aho”.
Kayitankore avuga ko ubu ari bwo buryo bwiza bwo guca imbwa zizerera akenshi zinaturuka mu tundi turere, kandi zishobora kuba zifite indwara y’ibisazi zakwanduza izo zihuye na zo n’abantu zirumye.

Yanakanguriye abaturage kubuza imbwa zabo zakingiwe kuzerera ngo zitazahitanwa n’uwo muti.
Abaturage bakiriye neza iki cyemezo cy’akarere, bavuga ko ngo izo nyamaswa zahungabanyaga umutekano, nk’uko umwe muri bo witwa Vestine Mukamazimpaka abivuga.
Ati: “Turara twumva imbwa zimokera mu rufunzo rukikije igishanga cy’Akanyaru n’Akagera, kandi hari n’aho zirya amatungo y’abaturage. Ibyo biteza umutekano muke nijoro, ariko na none ku manywa tugenda twikandagira dufite ubwoba bwo guhura n’izo mbwa zikatugirira nabi”.
Izo mbwa zizerera akenshi uzisanga mu murenge wa Ntarama, cyane mu rufunzo rukikije imigezi y’Akagera n’Akanyaru.
Mu buhamya abaturage batuye mu murenge wa Ntarama batanga, ngo izo mbwa zishobora kuba ziza mu karere ka Bugesera zizanwe n’amakamyo atunda ibyubakishwa hanyuma akazipakururira aho butaracya akigendera, zigasigara ntaho kwerekeza zikazerera.
Ubusanzwe tariki ya 28/9 za buri mwaka ni umunsi wahariwe kurwanya ibisazi by’imbwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|