Bugesera: Igare rifasha abantu benshi cyane mu bitandukanye

Kuvuga igare mu Karere ka Bugesera, bijya gusa no kuvuga ibirayi mu Karere ka Musanze, kuko usanga abantu bavuga ko nta muntu waba ukomoka mu Karere ka Bugesera utazi gutwara igare yaba umugore cyangwa umugabo, umusore cyangwa inkumi.

Nubwo bivugwa bityo, ko gutwara igare ari nk’umuco ku bantu bo mu Bugesera, usanga koko rinafasha mu bikorwa bitandakanye byaba iby’ubucuruzi, iby’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ndetse hari n’abakunda gukora siporo ngororamubiri bakoresha amagare.

Ndamyumukiza Marcel, ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko utuye mu Murenge wa Nyamata, akora umurimo wo kuvomera abantu amazi yo kunywa ayakuye ku isoko yitwa Rwakibirizi kuko ngo agira abakiriya benshi bayamutuma bavuga ko abagwa neza kuruta uko banywa andi ayo ari yo yose.

Nubwo iyo soko iri kure y’Umujyi wa Nyamata kandi kuvayo hakaba hazamuka cyane, ariko kuko Ndamyumukiza akiri muto kandi agifite imbaraga, ngo ashobora guheka amajerakani 10 icyarimwe akazanira abayamutumye muri Nyamata, kandi uwo ahaye ijerekani imwe y’amazi amwishyura amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500Frw).

Ibyo bivuze ko iyo azamukanye amajerekani 10 aba yizeye kubona amafaranga 5000Frw ku nshuro imwe, kandi ngo ashobora kujyayo n’inshuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi iyo byagenze neza, kuko ngo ayo mazi arakundwa cyane ku bantu bayazi.

Uwo murimo wo kuvomera abantu amazi y’isoko ya Rwakibirizi, awumazemo imyaka ibiri gusa, ariko ngo umaze kumugeza ku bikorwa by’iterambere bitandukanye harimo kuba ubu yariguriye igare rye bwite kuko ngo yatangiye akoresha iry’abandi, ndetse ngo yaguze n’ubutaka ahantu bugera kuri hegitari.

Hari Irambona Eric, na we wo mu Murenge wa Nyamata, akora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku igare (Umunyonzi). Avuga ko we agira abakiriya be bamutuma ibintu bitandukanye, nko kubagurira ibyo kurya by’inkoko, cyangwa n’ibindi. Ariko muri rusange ngo umunsi wagenze neza yabonye abakiriya ntabura amafaranga ibihumbi bitatu (3000Frw) atahana ku munsi.

Ni umugabo wubatse, ubu ngo akaba afite umuryango w’abana batanu, kandi uwo muryango wose utunzwe n’amafaranga aturuka kuri iryo gare kuko ni irye nta muntu akorera, kuko na byo ubundi bibaho, umuntu agakoresha igare ritari irye, akajya yishyura amafaranga runaka uwarimuhaye.

Hari kandi abifashisha igare kugira ngo bagere ku kazi ku gihe. Nka Ngendahayo Jean Bosco uvuga ko atuye ahitwa Kariyeri, akaba akorera mu Mujyi wa Nyamata. Buri gitondo anyonga igare rye akaza ku kazi, bikamufasha kukageraho adakererewe, ndetse na nimugoroba akaritahaho.

Yagize ati “Igare ryanjye rimfasha mu buryo bubiri urebye, kuko rintiza amaguru nkagera ku kazi ku gihe ntakererewe, kandi nkanarikoreraho siporo kuko nkora akazi ko kwicara umunsi wose, urumva ntagenda kuri iri gare nazagera aho ngahinamirana”.

Igare kandi ntiritunga abaritwara gusa, ahubwo na bamwe mu bacuruza ibyuma by’amagare muri Nyamata bavuga ko kuba hari amagare menshi muri ako gace bituma babona ibyashara, bityo bagatunga neza imiryango yabo.

Nyiratwizeyimana Marie Claudine, avuga ko amaze imyaka 15 acuruza ibyuma by’amagare, kandi ngo bimutungiye umuryango, kuko ni umubyeyi w’abana batatu, bakiga, bakambara, bakarya neza, n’ibindi byose bikenerwa mu muryango bikaboneka.

Yagize ati “Iyo ucuruza, ukabona inyungu ukuramo ibyo ukenera mu buzima bwa buri munsi, ubwo bucuruzi ntiwabureka kuko buba bugenda. Iyo ufite abana nta kindi uba ukorera, iyo ubonye ubishyuriye amashuri, bakarya neza, bakambara, icyo gihe biba bigenda neza. Gusa ubu bucuruzi bumaze kujyamo abantu benshi bigatuma tutagicuruza cyane nka mbere”.

Hari n’abatunzwe n’akazi ko gukanika amagare mu gihe yagize ibibazo bitandukanye, harimo n’uwitwa Bagenzi, uvuga ko umurimo akora wo gukanika amagare umutungiye umuryango kandi neza, kuko byagenze neza ku munsi ngo ntashobora kubura amafaranga ibihumbi bitanu atahana, nubwo iminsi yose idahwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka