Bugesera: Hatanzwe miliyoni zisaga 350 mu kigega Agaciro Development Fund
Abaturage, inshuti n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera, tariki 03/09/2012, begeranyije inkunga ingana na miliyoni 359 ibihumbi 177 n’amafaranga 790 yo gushyigikira Agaciro Development Fund.
Uku kwegeranya aya mafaranga kwabanjirijwe n’Inteko rusange y’akarere ari nayo yatangije igikorwa cyo kwegeranya iyi nkunga.
Akarere ka Bugesera kaje umwanya wa gatatu mu kwesa imihigo, ariko abaturage basabye ko hagomba gushyirwamo ingufu kugira ngo bazegukane umwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya 2012-2013.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Mukaruriza Monique, akaba anashinzwe gukurikirana akarere ka Bugesera no kukagira inama yashimiye abaturage, inshuti n’abafatanyabikorwa batanze amafaranga maze ababwira ko bashaka kwihesha agaciro gakwiye Abanyarwanda.

Ati “U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana babo, nta mutungo wundi rufite uretse Abanyarwanda; niyo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu atabanje gutegereza inkunga nayo hari igihe itaboneka”.
Minisitiri Mukaruriza yibukije ko ikigega Agaciro Development Fund cyatekerejwe mu nama y’umushyikirano y’umwaka ushize, aha akaba yarakuyeho ibihuha bivuga ko iki kigega kije gusimbura inkunga bimwe mu bihugu byakerereje gutanga.
Ati “iki kigega kizahoraho kuko amafaranga azaboneka azajya akoreshwa imishinga iteza imbere Abanyarwanda kandi bihitiyemo ko ariyo bakeneye, inama y’igihugu y’umushyikirano niyo izajya itangirwamo raporo y’amafaranga yabonetse maze hahite hagenwa imishinga izakorwa ku ikubitiro nyuma yo gutoranywa n’abaturage”.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye abaturage ko bagomba gutoza abana babo kugira uruhare muri iki kigega. Ati “tugomba kubigira umuco ku buryo abana bacu bazajya bigomwa amafaranga kuyo bahabwa yo kujya ku ishuri maze bakagira ayo bashyira mu kigega”.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yibukije ko gutanga inkunga mu kigega Agaciro Development Fund atari agahato, ahubwo ko buri wese uko yifite yaharanira gutanga inkunga ye uko yifite.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|