Bugesera: Hashyizweho koperative igamije kurwanya ubujura bw’amagare
Nyuma yo kubona ko ubujura bw’amagare bukabije mu karere ka Bugesera, Inkeragutabara zo mu murenge wa Ruhuha zashinze koperative ishinzwe kugurisha amagare no gucunga umutekano wayo kugirango bitume ubwo bujuru bucika.
Koperative KOZARU ishinzwe kugurisha no gukanika amagare imaze kubona ikibazo cy’ubujura bw’amagare yashyizeho ingamba zo gukumira ubwo bujura handikwa numero za buri gare rigurishijwe kugira ngo niba ryibwe bimenyekane maze rizasubizwe nyiraryo.
Ugurishije igare cyangwa uriguze ngo hari aho yandikwa ndetse na numero z’igare. Ibyo bituma niba ari igare ry’iryibano rimenyekana rikazasubizwa nyiraryo; nk’uko Ndimba Emmanuel vicsi Perezida wa Koperative KOZARU abisobanura.
Agira ati “ ugurishije igare twandika umurenge atuyemo, akagari n’umudugudu kugirango niharamuka habaye ikibazo bahite bamenya uwariwe, ibyo kandi ni nako bigenda no kuguze igare”.

Izi ngamba zishimiwe n’abatunze amagare ndetse n’abayacuruza mu karere ka Bugesera nk’uko bivugwa na Murekezi Jean Bosco. Yagize ati “amagare tuba twajeho cyangwa twazanyeho imyaka acungirwa umutekano uhagije, ubu nta gare rikibwa bitandukanye na mbere kuko yibwaga cyane”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred, avuga ko izi ngamba ngo zakemuye ikibazo cy’ubujura bw’amagare cyari kimaze gufata indi ntera mu karere ka Bugesera.
Ubujura bw’amagare butarakumirwa ngo yaribwaga akajya kugurishirizwa mu yandi masoko ya kure cyangwa abayibye bakaba bagurisha ibyuma byayo.
Ubujura bwayo ngo bwari bwiganje mu masoko aremwa na benshi nk’irya Ruhuha, Kabukuba mu murenge wa Juru na Batima mu murenge wa Rweru.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|