Bugesera: Hari ishuri rimwe none buri murenge ufite ishuri ryisumbuye kubera Perezida Kagame
Abarimu bo mu karere ka Bugesera bashyigikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga, kubera imiyoborere ya pPerezida Kagame yatumye bava ku ishuri rimwe ryari muri ako karere naryo ryari ryubakiwe impunzi z’Abarundi, ubu muri buri murenge hakaba hari ishuri ryisumbuye.
Ibi aba barimu babitangaje ubwo bari bamaze guhura n’itsinda ry’abasenateri bari baje kumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga.

Ndayisenga Epimaque ni umwarimu mu kigo cy’amashuri cya Kagasa mu murenge wa Gashora aravuga ko akurikiye ukuntu Bugesera yari yarakandamijwe mu burezi none ubu ikaba iri mu iterambere nta kuntu itegeko nshinga ritahinduka.
Yagize ati “Mbere y’umwaka wa 1994 muri aka karere hari ishuri rimwe ryisumbuye naryo ryubakiwe impunzi z’abarundi, murumva ko nta munyarwanda waha abashakaga ko yiga. Ariko nyuma y’imyaka 21 ubu hari amashuri yisumbuye atabarika ndetse muri buri murenge iryo shuri rirahari.”
Si uyu muturage gusa kuko uwitwa Mukarutabana Jeanne avuga ko yabaye impunzi maze abona akazi ko kwigisha ariko ntibashimaga ibyo akora.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame wankuye mu buhunzi akaba ntawundi wari warabitekereje akaba ariyo mpamvu nsanga ingingo y’i 101 igomba guhinduka.”
Ba senateri Laurent Nkusi na senateri Jacqueline Muhongayire nibo basenateri bari mu Bugesera. Ibitekerezo bakiriye by’abarezi kimwe nk’iby’abandi Banyarwanda bavuze ko ari ingenzi mu ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Muri rusange izo ntumwa za rubanda zikaba zishimiye uburyo abarezi bitabiriye ibiganiro ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane ko abarezi bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Umubyeyi wacu ntacyo twamushinja haba muburezi no mu miyoborere, ikindi kandi twizeye neza tudashidikanya ko namafranga afasha abanyeshuri bakaminuza mumibereho yabo kuko ma 25000F ari make cyane ugeranyije no mubihe byashize.
Kudatora umubyeyi nugusubira mu mwijma twavuyemo nimureke atuyobore agishoboye
Kudatora umubyeyi nugusubira mu mwijma twavuyemo nimureke atuyobore agishoboye
duhuze ibi bitekerezo maze tureke Paul Kagame akomeze atuyobore kuko niwe ushoboye abanyarwanda
agace k’ubugesera gafite byinshi kungukiye kuri president Kagame