Bugesera: Hari byinshi byo kwishimira byagezweho muri NST1 nubwo atari 100%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko nubwo hari ibipimo bitazagerwaho 100% nk’uko byari bikubiye mu ntego za Leta z’imyaka irindwi ya gahunda ya NST1, ariko hari ibyo kwishimira byagezweho.

Amazi meza n'amashanyarazi biri mu byo abaturage bifuza nubwo hari n'abishimira ko byamaze kubagezwaho
Amazi meza n’amashanyarazi biri mu byo abaturage bifuza nubwo hari n’abishimira ko byamaze kubagezwaho

Nubwo hasigaye igihe gito ngo 2024 igere, ari na wo mwaka ibyahizwe muri gahunda ya NST1 byagombaga kuba bigezweho, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko harimo gushyirwamo imbaraga nyinshi hakorwa ibishoboka, kugira ngo hazamurwe ibipimo by’ibitaragerwaho, gusa ngo n’impungenge z’uko hari ibitazagerwaho zirahari.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuba bataragerwaho n’amazi n’amashanyarazi bituma bakomeza kudindira mu iterambere, ari na ho bahera basaba ko babyegerezwa kugira ngo birusheho kubafasha muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Athanase Bigirimana atuye mu Kagari ka Rwinume mu Murenge wa Juru, avuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’umuriro w’amashanyarazi, kubera ko hari ibigo by’amashuri bitawugira, bikagira ingaruka ku banyeshuri zirimo izo kudashobora kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Hari ibigo bitagira umuriro w’amashanyarazi ku buryo abana bafata amasomo y’ikoranabuhanga bakaba batagendana n’uburyo bugezweho, n’ahari umuriro hari igihe batsa ibyuma ukazima, hari umuriro mucye cyane bisaba ko bazana undi muyoboro ukomeye. Icyo twifuza ni uko baduha umuriro ukaba wagera no hejuru kuri Juru ku mashuri, byadufasha mu bikorwa by’iterambere, abasuderi bakaboneka, tukabona n’uko dushyira umuriro muri telefone.”

Abatuye mu Murenge wa Juru basaba guhabwa amashanyarazi afite ingufu kubera ko ayo bafite hari imirimo imwe n'imwe adakora
Abatuye mu Murenge wa Juru basaba guhabwa amashanyarazi afite ingufu kubera ko ayo bafite hari imirimo imwe n’imwe adakora

Denyse Niyomuhoza avuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kubera ko bayakura kure kandi nabwo bakavoma atari meza.

Ati “Ikibazo cy’amazi cyo kirahari pe, ahantu tujya kuvoma haba hari ibizi bibi kandi ni kure cyane, kubera ko ukoresha urugendo rw’amasaha atatu kugenda no kugaruka, cyangwa ugakoresha ane biterwa n’uko wagiye, kandi ubwo amazi yo kunywa ni ukunywa arimo inzoka. Byitwa ko twabonye amazi meza iyo imvura yaguye. Rwose nimudukorere ubuvugizi baduhe amazi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko hari ibipimo bari bihaye ko bagomba kuba bagezeho muri gahunda ya NST1 izarangira mu mwaka wa 2024, ariko bitaragerwaho, gusa ngo harimo harashyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo ibitaragerwaho hakorwe ibishoboka bazamure ibipimo, barebe ko byagerwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko nubwo harimo gukorwa ibishoboka ngo hazamurwe ibipimo kuri bimwe mu bikorwa byahizwe ko bigomba kugerwaho muri gahunda ya NST1, ariko hari n’impungenge z’uko hari ibitazagerwaho nk’uko byahizwe, nubwo n’aho bageze atari habi.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi

Ati “Impungenge z’uko hari ibyo tutazageraho na zo zirahari, kuko nk’amazi niba turi kuri 72%, amashanyarazi 74%, ntabwo byoroshye ko dusinya uyu munsi ngo tuzabigeraho 100%, nubwo turimo dushyiramo imbaraga ngo tuhagere, ariko tunatekereza ko hari igihe umwaka wadushirana tutabigezeho. Ibyo rero ntabwo ari imbogamizi, kuko mbere na mbere kimwe mu bituma abantu biha umuhigo, ni ukugira ngo bashyiremo imbaraga bagana ha hantu, n’iyo utahageze uba warageze ahashimishije.”

Akomeza agira ati “Niba tutageze 100%, tukagera kuri 80% cyangwa 90%, iyo tutaza kwiha uwo muhigo, byashoboka ko twari gusoza turi no munsi ya 40%, kuko twari kuba tugenda nta cyerekezo, kwiha intego ubwabyo ntabwo byadutera ubwoba ko tubigeraho, kuko bidukurura gukora tuhagana, n’iyo tutahageze neza 100% tuba twarageze ahashimishije, tukigira ku makosa yabaye, tugakora ikindi cyiciro tukakigenderaho.”

Ibipimo by’amazi n’amashanyarazi bimaze kugerwaho mu Karere ka Bugesera mu myaka itandatu ishize, biraruta ibyo kari gasanganywe imyaka yose kabayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka