Bugesera: Hafashwe 43 batambaye udupfukamunwa n’abatwambaye nabi

Ku wa mbere tariki 17 Kanama 2020, mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Nyamata, ku bufatanye bwa DASSO na Polisi, hateguwe igikorwa cyo kureba abantu batambara udupfukamunwa cyangwa se abatatwambara neza, hafatwa abantu 43 barimo abatatwambaye n’abatwambaye nabi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko abo bafashwe bongeye gusobanurirwa impamvu n’akamaro ko kwamabara agapfukamunwa uko bikwiye. Basabwe kujya bambara agapfukamunwa neza nka bumwe mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Basabwa kubahiriza n’izindi ngamba zose zashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Mu zindi ngamba zijyanye no kwirinda icyo cyorezo cya Covid-19, harimo gukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune, cyangwa imiti yabugenewe yitwa ‘hand sanitizer’, hakaba guhana intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi igihe bahuriye ahantu hamwe ari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho?

Ntuye i bugesera ndashaka kubasaba muzatubarize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Minisitiri w’ubuzima ko corona virus irimo yiyongera nyamara ugasanga imbaraga zari zarashyizwe mukurwanya icyorezo zirimo zikendera aho zari zikenewe cyane ese biteguye guhangana nibi bibazo gute ?

Urugero : Biragaragara ko abasore n’inkumi badufashaga mubukangurambaga batangiye kwigira mubindi bibaha inyungu kuko bamwe nabamwe usanga bagitaha mu miryango yabo ikabahoza Ku nkeke zaho baba bagiye n’icyo bakurayo kandi nimygihe barataha bakabaza isabuna ,ibyo kurya n’ibindi.

Mutubarize icyenda gukorwa ariko uru rubyiruko rukagarurwa mu ngamba.

Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 19-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka