Bugesera: Gushakisha abagwiriwe n’ikirombe byahagaritswe by’agateganyo
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko gushakisha abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Rweru byabaye bihagaritswe by’agateganyo, kugira ngo habanze hafatwe umwanzuro ko byakomeza cyangwa byahagarikwa kubera imiterere y’ubutaka.
Aho abo bantu baguye hahoze hakorera Kompanyi yari yahawe uburenganzira, bwo gukora ubushakashatsi bwo gucukura amabuye y’agaciro, ariko iza kugenda idasibanganyije ibyobo yari yacukuye.
Abaturage ngo bakomeje kujya bajya kuhacukura amabuye ya Colta rwihishwa, kugeza ubwo ubuyobozi bwagiyeyo bubasaba guhagarika gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo abantu batanu bagiye gucukura, nyuma bajya gushaka amazi yo kuyungurura ibyo bacukuye kugira ngo barebe ko hari amabuye y’agaciro arimo, ariko byose babikorera hasi mu ndani ari nabwo ikirombe cyaguye, batatu basubiyemo naho babiri bakiri hejuru.
Ati “Bakoze umurongo wo guhererekanya amazi yo kuyungurura ibyo bari bavanyemo, kuko byose babikorera hasi ngo batababona. Abari hafi y’umuryango w’icyo cyobo kubera imvura imaze iminsi igwa haranyoye cyane kirariduka kigwira ba bandi bari aho batatu. Umwe itaka ryari ryamufashe amaguru, bagenzi be baramukurura avamo.”
Uyu wakuwemo akiri muzima yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho, ndetse hatangira n’ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’itaka hifashishijwe imashini.
Ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024, nibwo igikorwa cyo kubashakisha cyahagaritswe, kugira ngo hafatwe ingamba z’igikurikiraho.
Yagize ati “Guhera ku wa gatandatu hazanywe imashini itangira gucukura ejo, ubwo twari tugiye kubageraho neza habura nka metero imwe ngo tugere aho bavugaga ko bari, ariko kubera ukuntu ari ubutaka bw’inombe kandi bwasomye amazi menshi, haridutse itaka riruta inshuro ebyiri iryo bamaze igihe bakuramo, bemeza ko uyu munsi dusiba hagafatwa umwanzuro ko twakomeza gucukura cyangwa bashyingurwa aho ngaho.”
SP Hamdun Twizeyimana, agira abaturage inama yo kwirinda gukora ibintu binyuranyije n’amategeko, cyangwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri cyane cyane muri iki gihe cy’imvura, kugira ngo batahatakariza ubuzima.
Naho ababikora kinyamwuga na bo basabwe kujya batanga amakuru ku gihe, niba bahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|