Bugesera: Gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ ikemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse

Gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ ikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ni igitegekerezo cyabayeho hagamijwe kwegera abaturage ku buryo buruseho, kumenya ahantu ndetse no kureba ibibazo abayobozi ku nzego z’ibanze bahura na byo.

Mayor Mutabazi afata umwanya akajya gusura umurenge akaganira n'abaturage ndetse akanaharara (Aha hari mbere ya Covid-19)
Mayor Mutabazi afata umwanya akajya gusura umurenge akaganira n’abaturage ndetse akanaharara (Aha hari mbere ya Covid-19)

Gusa uburyo iyi gahunda yakorwamo mbere ya Covid-19 bwarahindutse, kuko ubu Umuyobozi w’Akarere ahura n’abantu bakeya, bagakemura ibibazo runaka bizwi byari bitarabonerwa umuti, agakurikizaho gusura ibikorwa bitandunye biri mu murenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagize ati “Mbere ya Covid-19 gahunda ya ‘Sanga Umurege’ yatangaga umusaruro cyane, kuko ba bantu bose mwabonanaga ari benshi, ari ibibazo, ari ibitekerezo bakabiguha byagufasha, kuko kuyobora ntabwo ari ukwicara muri iyi ofisi ugafata icyemezo.

N’abaturage bagira ibitekerezo bakakugira inama, ukumva icyo wagenderaho nawe, n’ubwo wafata icyemezo ariko ukaba ugendera ku gitekerezo wahawe n’umuturage w’ahantu runaka kuko ahazi, afite n’amateka yaho. Ibyo rero byagiye bitanga umusaruro”.

Uwo Muyobozi avuga ko muri iki gihe cya Covid-19, bahinduye uburyo bwo gukora iyo gahund. Ntibahuza abantu benshi, ariko n’ubundi ngo bahava ikibazo gikemutse bakajya ku kindi cyangwa se gihawe umurongo n’ubwo ngo kitaba cyakemutse ku buryo bwa burundu.

Ubundi ngo iyo gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ ikorwa umuyobozi w’Akarere ajya mu murenge runaka, akawumaramo iminsi ibiri akoramo gahunda zitanudakanye, akawuraramo akirebera ibibazo bihari ubwe atabibwiwe.

Mutabazi ati “Icyo navuga ni uko iyo minsi ibiri umunsi uba ari (non stop), ni ukuvuga ngo n’amasaha y’ijoro turayakoresha, uhera mu gitondo uhura n’abo mugomba guhura, mu byiciro bitandukanye.

Saa mbili ushobora gukorana inama n’icyiciro runaka, saa yine ugakora indi n’ikindi cyiciro, saa sita ugakora indi n’ikindi, saa kumi ugatembera ureba ibyo bikorwa, nijoro saa mbili tugakora inama y’umutekano n’inzego zaho, ikarangira nka saa yine tukajya kwifatanya n’abaturage n’abanyerondo.

Urumva haba harimo kugenzura ariko harimo no kubashimira umurimo bakora, ubwo tugasoza nka saa sita n’igice saa saba z’ijoro, tukaza kongera kubyuka saa mbili dukora akandi kazi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko iyo yamanutse mu murenge agiye kumarayo iyo minsi ibiri, aba yiteguye kurara aho abonye hose, kuko bitewe n’umwihariko w’umurenge, ngo aba ashobora kurara ahashoboka kuko avuga ko nta muntu wabura aho arara mu murenge keretse afite ikibazo.

Ati “Aho kurara harahari mu mirenge iratandukanye, ari umurenge urimo hoteli wayiraramo, urimo amacumbi aciriritse ‘lodge’ wararamo, ari urimo umuryango (famille) wararayo, ari urimo ikigo cya gisirikare bagucumbikira biterwa n’umwihariko w’umurenge, ariko ntiwabura aho urara ubwo waba ufite ikibazo”.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko kugera mu murenge akawuraramo bituma hari ibibazo abona ko bikomeye kurusha uko yabitekerezaga, ibyo bigatuma n’ikemurwa ryabyo ryihutishwa ugereranyije na mbere y’uko yigirayo.

Yagize ati “Hari icyo baba bavuga uko kiri ariko utumva ubugari bwacyo, ukabyibonera uri aho. Hari ikibazo uba wumvaga bakivuga bahushura, ariko wajyayo ukareba amarangamutima ba nyiracyo bakivugana, ukumva koko ko cyihutirwa.

Urugero bakavuga bati hari ikibazo cy’umuhanda umuntu yafunze, ariko ugezeyo ukabona nk’urugendo abana bakora bajya kuvoma, imvune bagira, ugifata bitandukanye no kukibona mu mpapuro”.

Muri urwo rwego rwo kwihutisha icyemurwa ry’ibibazo, biri mu Murenge runaka bitewe n’uko Umuyobozi w’Akarere yarayeyo akabyibonera, ngo hari umunara w’itumanaho wo mu Murenge wa Nyarugenge uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi wubatswe byihuse ugereranyije n’igihe byashoboraga kuzafata iyo atajyayo ngo abone uburemere bw’ikibazo cyari gihari.

Ati “Nari naracyumvise ariko sinagiha agaciro nk’uko ugiha agaciro wigiriyeyo, natwe ubwacu twagiyeyo wagerageza guhamagara nijoro, ugasanga ntibikunda uragwa kuri ‘network’ yo mu kindi gihugu.

Ubwo rero iyo ubonye ahantu ukuntu hateye ukabona uwo uhamagara ahantu ari, ubyibereyeho n’uri kumwe n’abanyerondo, ukabona n’uwabona ikibazo kibangamiye umutekano imbaraga byamusaba kugira ngo amanyeshe abandi ikibaye, noneho uhita ubyumva kurushaho, kurusha uko umuntu yakubwira ngo network yabuze gusa, kandi icyo gihe twakoze ubuvugizi ubu cyarakemutse”.

Icyo cy’uwo munara w’itumanaho mu Murenge wa Nyarugenge cyanagarutsweho na Gasirabo Gaspard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, wavuze ko mu minsi ibiri umuyobozi w’Akarere yamaze muri Nyarugenge, yabanje guhura n’abakozi b’umurenge, atembera umurenge ahantu hatandukanye, nyuma akaza mu nteko z’abaturage, bakamugezaho ibyifuzo n’ibibazo mu buryo ngo bwisanzuye butarimo ikiyobozi, mbese ngo abaturage bakabona ko uwo wabasuye ari ‘Meya’ ariko ‘Meya wabo’ bakamwiyumvamo, nyuma ngo yanahuye n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi

Gasasira ati “Mu bibazo abaturage bamugejejeho yadusuye muri iyo gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ harimo ikibazo cy’iminara ya telefone, nta yahabaga n’uwaguraga telefone yazagamo iminara y’i Burundi. Yagiyeyo abyiboneye abona ukuntu utashobora kubona umuntu ushaka kuri telefone na Meya ubwe adashobora kuvugisha Gitifu mu gihe ari muri icyo gice.

Nyuma gato haje Minisitiri w’Ikoranabuhanga aje kwifatanya n’abaturage mu muganda icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere amubwira icyo kibazo cy’iminara ya telefoni, ariko nko mu mezi arindwi cyangwa umunani cyari cyakemutse. Umuyobozi w’Akarere yakirutseho cyane. Ku bwanjye kugira ngo icyo kibazo gikemuke hajemo uruhare rw’iyo gahunda ya Sanga Umurenge”.

Gahunda ya Sanga Umurenge mu Murenge wa Rweru yageze mu tugari dutandukanye, ariko Umuyobozi w’Akarere ngo yararaga mu Kagari ka Batima, akora gahunda zo guhura n’abantu batandakanye, ariko ahuye n’abaturage bamutuye ibibazo bitandukanye harimo icyo kuba hari abantu batagiraga amazi meza yo gukoresha ndetse n’ayo guha amatungo yabo.

Nk’uko bisobanurwa na Bihorubusa Rosalie, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Batima, ngo gahunda ya Sanga Umurenge abaturage barayishimiye ndetse na bo nk’abayobozi ku nzego z’ibanze bibabera urugero rwo kwegera abaturage kurushaho.

Bihorubusa yagize ati “Ni byiza cyane kumva umuyobozi w’Akarere yavuye mu biro i Nyamata akaza hano mu baturage, burya bumvaga ari ikirenga cyane, ariko babonye aciye bugufi, kuko yaganiriye na bo bisanzwe, urabona ni mu cyaro, sinavuga ngo ni habi cyane ariko byagaragaje kwicisha bugufi.

Hari na gahunda zitabiriwe cyane ahavuye nk’umuganda, kuko hari abazaga kuwukora baseta ibirange ariko aje abasobanurira ibyiza byawo. Yanababwiye iby’iterambere ababwira ibya banki na za sacco, ashishikariza urubyiruko n’abagore bagatinyuka, ubu ubona hari byinshi byahindutse avuye hano, kuko ubona abantu bakora, mbese bashaka gukira cyane”.

Yungamo ati “Natwe abayobozi bo hasi byaradutangaje ariko biduha ifoto y’ukuntu twagombye kwitwara ku baturage, ukuntu yaje akaba hano dutuye”.

Umwe mu baturage bagezweho n’amazi meza nyuma yo kugeza ikibazo cyabo ku Muyobozi w’Akarere muri gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ witwa Niyonsaba Marie Chantal, avuga ko yatujwe mu Kagari ka Batima yimuwe mu Birwa bya Mazane.

Niyonsaba yagize ati “Mbere y’uko adusura twari dufite ibibazo amazi akabura n’inka zikabura amazi, ubwo rero aza gukurikirana ibibazo byo muri uyu murenge ngo arebe aho amazi yava. Habayeho ibyifuzo dutanga ibitekerezo byinshi, ariko nyuma yaho twaje kubona batuzanira amazi yo kunywa. Sinibuka neza igihe cyanyuzemo ariko nk’ukwezi cyangwa abiri twahise tubona abakozi baza kuyakora”.

Niyonsaba avuga ko ubundi mbere yo kubona ipompo ikurura amazi mu kuzimu, byasabaga gukora urugendo ry’amasaha abiri kugenda no kugaruka, ariko ubu ngo barayafite n’ubwo hari ubwo agabanuka bitewe n’uko ibihe bimeze.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, avuga ko muri iyo gahunda ya ‘Sanga umurenge’ amaze gusura imirenge itanu itandukanye, kandi akurikije umusaruro itanga ngo yifuza kuyikomeza, gusa ngo ahura n’inzitizi yo kubura umwanya uhagije, cyangwa se kuba hashobora kuza ibintu byihutirwa kurusha ibindi, bikamubuza gukora iyo gahunda nk’uko yakayikoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasaba ngo badufungurire sauna na massage kuko inzara igiye kutwica icyokibazo mukigeho

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka