Bugesera: Bizihije umuganura basangira ibyo bejeje, bishimira ko ubahuza bagasabana
Umunsi w’umuganura wizihijwe mu Rwanda hose, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wizihirijwe mu Murenge wa Nyarugenge, ariko no mu yindi Mirenge yose igize ako Karere bakoze ibirori byo kwizihiza uwo munsi wizihizwa kuwa Gatanu wa Mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka, maze basangira byinshi mu byo bejeje abayobozi mu nzego zitandukanye basangira n’abaturage barasabana.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 02 Knama 2024, abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge bimwe mubyo basangiye baganura harimo ibishyimbo, imyumbati, umutsima w’amasaka, igitoki, ibigori, amateke, imboga rwatsi n’izindi mbuto ndetse n’abana bahabwa amata. Basangiriye kandi ku ntango yuzuye amarwa no ku mikuzo yuzuye inzoga z’ubuki.
Umuganura w’uyu mwaka wa 2024 ufite insanganyamatsiko igira iti, "Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira".
Ndahayo Ezekiel watanze ikiganiro ku mateka y’umuganura mu Rwanda, yavuze ko uyu munsi ari umwanya Abanyarwanda bahura bakaganira kandi bagasangira ibyabo, kuko ntawe uganura ibyo avuye gusaba, ahubwo abantu baganura ibyo bihingiye bejeje.
Avuga kandi ko umuganura ari umwanya wo gusabana kuko ntawasangira n’undi batavugana. Yagize ati, ”Umuganura wahozeho guhera mu gihe cy’Abami, wari mu ntego z’abategetsi b’icyo gihe, abakomeye n’aboroheje bagahura bagasangira ku byo bejeje, ukaba umwanya wo gukangurira abaturaga gukora kugira ngo ntibakabure ibyo baganura no mu myaka yindi ikurikiraho […] umuganura waje gukurwaho n’Abakoloni b’Ababiligi mu 1925, mu rwego rwa cya kindi kiswe ‘mbatanye mbategeke’, kuko babonaga ko umuganura ari ikintu gikomeye ku Banyarwanda kuko wari mu bibahuza bagakomera, maze bahitamo kuwukuraho bagamije gushyira abantu mu icuraburindi [...]. Mu 2011, umuganura wongeye kugarurwa na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi wazanye byinshi bijyana no kwigira, buri wese agomba guharanira kwigira”.
Mukagahigi Rebecca, umwe mu baturage bari aho mu birori byo kwizihiza umuganura avuga ko ari umunsi bishimira cyane kuko uba ari uw’ubusabane, bagahura nk’abaturage ariko bakanahura n’abayobozi babo baba baje kuwizihizanya nabo.
Yagize ati, ”Umuganura wabagaho na cyera uko twabyumvise, aho abaturage bahuraga bagasangira ibyo bejeje kandi n’ubu nibyo bikorwa, turaza tugahura tugasangira ibyo twejeje, tukaganuzanya ku mbuto zitandukanye, mbese tugasabana”.
Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari n’umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yaganiriye n’abaturage ababwira icyo umuganura uvuze, asangira nabo, barabyinana barishima, ariko aboneraho n’umwanya wo kubibutsa gahunda zindi zirimo gukomeza gushyigikira kugaburira abana ku mashuri, kuko abana batariye badashobora kwiga neza, kugira isuku aho batuye no ku mibiri yabo, ndetse no gutegura igihembwe cy’ihinga gitaha kugira ngo imvura izagwe biteguye bahite batera imbuto, kuko bazaba barateguye imirima kare.
Yagize ati, ”Icya mbere umuganura usigira umuturage ni uko turi mu Gihugu cyiza, Igihugu kirimo umutekano, kandi Igihugu cyashimangiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Icya kabiri umwibutsa ni uko agomba gukora cyane, kugira ngo akomeze atere imbere yihaze mu biribwa, kuko iyo umutarage yahinze akeza, ahinduka umukungu akaba anameze neza n’urugo rwe".
Yunzemo ati "Turabashimira ku musaruro mwinshi wabonetse muri sezo (Saison) ishize, ariko turanabashishikariza kwitabira igihe cy’ihinga cya 2025 A, aho twihaye intego y’uko tugomba guhinga ubutaka bwose buhingwa, kandi tukongera umusaruro ho 10% kuri buri gihingwa […], turifuza ko no muri uyu mwaka tugiye kwinjiramo w’ubuhinzi muri saison A tugomba kugira undi musaruro mwinshi kurushaho, aho rero twiyemeje ko tugomba guhinga ubutaka bwose, tutarebye n’ubutaka bw’ubuhinzi gusa, mu Karere ka Bugesera bwagenewe imiturire, ariko abantu bataratangira gushyiraho ibikorwa byabo. Ubwo nabwo dusaba ko babubyaza umusaruro, bahingaho ibihingwa byera vuba, kugira ngo dukomeze twihaze mu biribwa”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|