Bugesera: Biyemeje kurandura ibibazo bikibangamiye uburenganzira bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwiyemeje kurandura bimwe mu bibazo bikihagaragara bibangamira uburengazira bw’abana bikabavutsa amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Bimwe mu bibazo bibangamira uburenganzira bw’abana bikigaragara mu Karere ka Bugesera birimo: Abana bata ishuri cyangwa ababyeyi badashyira abana mu ishuri, abasambanywa hakavamo n’abangavu baterwa inda zitateguwe, abana badafite imirire myiza (bagwingiye), abakoreshwa imirimo ivunanye mu masoko, mu bishanga, no mu birombe.

Ababyeyi bavuga ko uruhare rwabo ari ngombwa mu gutanga uburere ku bana babo
Ababyeyi bavuga ko uruhare rwabo ari ngombwa mu gutanga uburere ku bana babo

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera bavuga ko abana bagikoreshwa imirimo ivunanye kandi bakayikoreshwa n’abantu babisobanukiwe ko ari amakosa, ariko bakabikora nkana.

Fiston Kwizera, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko abana bagikoreshwa imirimo ivunanye ku buryo bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Ati “Usanga abana bakoreshwa imirimo ivunanye, harimo abajyanwa mu bishanga, akenshi ugasanga barajyanwa mu mirima mu gihe cyo kwiga ugasanga ntibabashije kwiga, cyangwa se umusaruro waboneka iwabo ugasanga niba barimo kubishora babijyana ku masoko bagasiba ishuri, ugasanga akenshi umwana abujijwe amahirwe yo kwiga cyangwa se n’iyo yize ugasanga arimo kudindira mu mashuri kubera ko atabonye uburezi nk’ubw’abandi babonye”.

Diane Nyirandegeye ni umubyeyi w’abana bane. Avuga ko hari ababyeyi batubahiriza inshingano ntibite ku bana babo ku buryo bituma abana bajya gushakira umunezero ahandi kuko baba batarawuboneye iwabo.

Ati “Usanga umubyeyi yibera mu kabari, bugacya yageze mu kabari, bukagoroba yageze mu kabari, ntamenye ngo abana bameze bate, niba ari n’ibyo kurya ugasanga abana ni bo birwanaho, ugasanga abana baracyari bato barirwanaho, mu byerekeye no kurya, umwana aratashya, umwana akamenya ngo agomba kuragira amatungo cyangwa akanayacyura, ugasanga umubyeyi yabaye nka terera iyo ngiyo, ntabwo ari ukuvuga ngo ni bose ariko mu miryango bagiye barimo”.

Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibibazo bibangamira uburenganzira bw’abana, tariki ya 07 Ukuboza 2021, Akarere ka Bugesera katangije ubukangurambaga buzamara icyumweru bwo kurengera ubuzima bw’umwana.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko bahagurukiye kurwanya ibibangamira imibereho myiza y'abana
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko bahagurukiye kurwanya ibibangamira imibereho myiza y’abana

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko n’ubwo hasanzwe hariho gahunda ziharanira uburenganzira bw’umwana ariko ngo kuba haba hakozwe ubukangurambaga ni ukugira ngo bihabwe umwihariko kurusha ibindi byose bikorwa kugira ngo abantu bongere babyumve.

Ati “Ibibazo twavuze bifite abo bireba benshi, harimo ibigomba gukorwa n’abana ubwabo, abana kumenya uburenganzira bwabo, kugira uko bitwara, gukunda ishuri, gukunda umurimo, gutanga amakuru y’ikibi babonye kugira ngo n’ubuyobozi bugire aho buhera. Ababyeyi bafite inshingano zabo muri iyi gahunda, abarezi ku mashuri bafite inshingano zabo, natwe nk’ubuyobozi dufite inshingano zacu. Inshingano z’ubuyobozi za mbere ni ukongera kwigisha abaturage kugira ngo bamenye igikwiye”.

Kuva mu Kuboza 2020 kugera mu Kwakira 2021 abangavu 378 ni bo batewe inda zitateguwe mu Karere ka Bugesera, naho abana 19 ni bo bagaragara mu mihanda yo muri aka karere, mu gihe mu gihe cy’amezi atatu abana 11 ari bo basanzwe bakoreshwa imirimo ivunanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka