Bugesera: Barishimira Utugari tumaze kubona ibiro byiza (Amafoto)
Mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga nk’uko biba mu ntero yako, no kumuhera serivisi nziza ahantu heza kandi hasukuye, harimo kubakwa zimwe mu nyubako zikoreramo Utugari izindi zikavugururwa kandi ni gahunda ikomeza kuko muri rusange muri ako Karere hari utagari 30 muri 72 tudafite ibiro byiza dukoreramo nk’uko byasobanuwe na Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.
Muri utwo tugari 30 tutarabona ibiro byiza dukoreramo, kuko inyubako dukoreramo zishaje cyangwa se zimeze nabi, harimo Akagari ka Nyamata-Ville gaherereye mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kabera mu Murenge wa Rilima n’utundi, nk’uko byagarutsweho na Meya Mutabazi.
Uretse utwo Tugari two mu Mirenge itandukanye ya Bugesera dukeneye kuzubakirwa cyangwa gusanirwa uko ingengo y’imari izagenda iboneka, kuko ubusanzwe ngo ibyo bikorwa byo kubaka no gusana inyubako Utugari dukoreramo bituruka mu ngengo y’imari itangwa n’Akarere, hakiyongeraho umuganda w’abaturage.
Hari Utugari tumwe twamaze kubona ahantu heza dukorera.
Muri utwo dufite ibiro byiza dukoreramo, harimo utwubakiwe inyubako nshyashya, harimo Akagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo, ibiro byatashywe ku mugaragaro muri Gicurasi 2024, hari Akagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata, ndetse n’Akagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama.
Mu nyubako z’Utugari zasanwe, ubu zikaba zimeze neza, harimo Ibiro by’Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Gicaca mu Murenge wa Musenyi, Akagari ka Gihembe mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Rwinume mu Murenge wa Juru n’Akagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima.
Meya Mutabazi Richard avuga ko bishimira kuba Imirenge yose uko ari cumi n’itanu (15) igize Akarere ka Bugesera ikorera ahantu heza, mu nyubako zimeze neza, kuko n’iyahoze ikorera mu nyubako zishaje, ubu ngo zaravuguruwe harimo inyubako ikoreramo Umurenge wa Gashora ndetse n’ikoreramo Umurenge wa Ntarama.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|