Bugesera: Barishimira ko imiyoborere myiza yabafashije kwiteza imbere

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko imiyoborere myiza yabafashije kwiteza imbere, atari ku giti cyabo gusa ahubwo no kwegerezwa ibikorwa remezo biborohereza kurigeraho.

Ukwezi kw'imiyoborere myiza kwasojwe horozwa inka abantu batanu
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwasojwe horozwa inka abantu batanu

Abatangaza ibi by’umwihariko ni abo mu Murenge wa Shyara nka bamwe mu batuye mu Murenge wagiye ushimirwa kuba indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye, yaba ku rwego rw’Akarere no ku rw’Intara.

Ubwo hasozwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza umuturage ku Isonga”, abatuye mu Murenge wa Shyara bongeye gushimangira ko imiyoborere myiza yabafashije kugera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Speciose Mukanyarwaya wo muri uwo Murenge, avuga ko byinshi bamaze kugeraho mw’iterambere, babikesha imiyoborere myiza.

Ati “Batugira inama, badutoje neza, byadufashije kugera ku majyambere, turikorera tukiteza imbere, na Leta kandi igakomeza ikadufasha, badushyiriye abana mu mashuri, jye nageze ku iterambere ryo kwikorera, nkabona icyo ndya, icyo nambara, yewe nigurira n’itungo ry’ihene, n’inzu yanjye yaraguye ndayeguza, ndayiyubakira ndi umupfakazi kandi ndi umukecuru, byose ni imiyoborere myiza kuko iyo batatuyobora ngo batwigishe kuzigama ntitwari kubigeraho.”

Herekanywe igishushanyombonera cy'ikibuga bazubaka
Herekanywe igishushanyombonera cy’ikibuga bazubaka

Mugenzi we ati “Imiyoborere myiza yatugejeje kuri byinshi, mbere twacanaga agatadowa, ariko ubu umuntu arakanda ku gituka ukabona mu nzu yose haracanye nta kibazo, mbere nta mugore wagiraga ijambo, ariko ubu turakora, twagiye mu matsinda, nabashije kwigurira n’ingurube, iyo batanyigisha kwiteza imbere se ugira ngo nari kubishobora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Angelique Umwali, avuga ko imiyoborere myiza n’iterambere byuzuzanya.

Ati “Iyo Igihugu kiyobowe neza kigera ku iterambere, ni yo mpamvu mubona mu Karere ka Bugesera, ibikorwa remezo biriyongera, amashanyarazi, amazi, imihanda, amashuri, amavuriro, ibyo byose ni ibikorwa by’iterambere dukesha imiyoborere myiza.”

Mu kwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye tariki 07 Ugushyingo kugatangirizwa mu Murenge wa Rilima, hakozwemo ibikorwa byinshi bitandukanye hibandwa ku kurushaho guha abaturage serivisi nziza, ibyinshi bikabakorerwa bidabasabye kuva aho batuye cyane cyane muri gahunda ya nsanze umuturage.

Hatewe ibiti bigera ku bihumbi bibiri
Hatewe ibiti bigera ku bihumbi bibiri

Bimwe muri ibyo bikorwa ni kwakira ibibazo by’abaturage 178 kandi byose byarakemuwe, hafotowe abantu 617 bari bageze igihe cyo gufata indangamuntu, haremerwa imiryango itishoboye 150 yahawe amatungo magufi, abana 341 banditswe mu bitabo by’irangamimerere, abana 13 bagaruwe mu ishuri, hasezeranywa mu buryo bwemewe n’amategeko imiryango 66, mu gihe mu cyumweru cy’ubutaka hakiriwe amadosiye 2740.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana, avuga ko ibyo bakora byose isoko bavomaho ari Umukuru w’Igihugu.

Ati “Turabizi ko kuri we imvugo igomba kuba ingiro, kandi ni nacyo kiranga imiyoborere myiza, icyo wemereye abaturage ukakigeraho, niba ubabwiye ko uzabubakira umuhanda, ukubakwa bakawubona ko wahageze, ni nacyo imihigo ivuze, guhiga ikintu ukakigeraho, hari igihe ibyo umuntu yahize ashobora kutabigeraho, ariko burya biba bibi iyo kutabigeraho bigukomotseho.”

Mu gusoza ukwezi kw’imiyoborere mu Karere ka Bugesera, horojwe abaturage batanu inka, hishyurirwa mituweli abagera kuri 50, hanaterwa ibiti ibihumbi bibiri, mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kwiteza imbere.

Abakozi ba DAR bishimiye gutera ibiti mu Murenge wa Shyara
Abakozi ba DAR bishimiye gutera ibiti mu Murenge wa Shyara

Byose byakozwe n’umufatanyabikorwa w’Akarere urimo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera (DAR), wanemeye kuzavugurura ikibuga cy’umukino wa Basketball kiri mu Murenge wa Shyara kikazanasakarwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana
Mu rwego rwo gusamgira Noheri n'abana, hatanzwe ibikapu by'ishuri ku bo mu Murenge wa Shyara
Mu rwego rwo gusamgira Noheri n’abana, hatanzwe ibikapu by’ishuri ku bo mu Murenge wa Shyara
Abaturage bo mu Murenge wa Shyara bishimira ko imiyoborere myiza yabafashije kwiteza imbere
Abaturage bo mu Murenge wa Shyara bishimira ko imiyoborere myiza yabafashije kwiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka