Bugesera: Barishimira ko basezeye ku gucana agatadowa babikesha Polisi

Abaturage bo mu Kagari Gicaca mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda yahaye imiryango isaga 170 imirasire y’izuba.

Hehe no kongera gucana udutadowa
Hehe no kongera gucana udutadowa

Ubusanzwe akagari kose nta muriro w’amashanyarazi kagira ku buryo abaturage baho bavuga ko bari baramenyereye ubuzima bwo gucana agatadowa, kuko nta cyizere cy’uko bashoboraga kubona umuriro w’amashanyarazi cyangwa imirasire.

Kuri ubu barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo yo gukorana n’abaturage, y’ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo bizwi nka “Police Month”.

Muri uyu mwaka Polisi irizihiza imyaka 21 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ni muri urwo rwego ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, mu Karere ka Bugesera hatashwe ibikorwa birimo inzu yubakiwe umuturage utishoboye yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni icyenda hamwe n’imirasire y’izuba yahawe imiryango 177 yatwaye miliyoni esheshatu.

Inzu yayubakiwe na Polisi kandi ni iye, aha bamushyikirizaga imfunguzo zayo
Inzu yayubakiwe na Polisi kandi ni iye, aha bamushyikirizaga imfunguzo zayo

Consolate Mukashefu ni umwe mu baturage bahawe imirasire, avuga ko mbere batahaga ahatabona.

Ati “Agatadowa twaragasezeye turacana amatara rwose, mbere twatahaga ahatabona, twinjira ahatabona, mbega tugenda ducana udutadowa tukazima rimwe tukararira aho, ariko ubu turacana rwose nta kibazo. Icyo nabwira Polisi y’u Rwanda ni uko yakoze igikorwa gikomeye, Imana yarakoze kubashoboza”.

Faina Nyirabanani ni umubyeyi w’abana bane utari ufite aho aba, yishimira ko muri uku kwezi kwahariwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage yubakiwe inzu.

Ati “Ndashimira Polisi yanyubakiye inzu, ndabashimira rwose mbasabira umugisha ku Mana kuko jye mu mutima wanjye byandenze, abari bunshyikirire Perezida Paul Kagame muzamunkorere mu kiganza mu mubwire muti Nyirabanani Faina aragushimira kuko wamukuye mu icumbi kandi agufatiye iry’iburyo uragahora ku ngoma”.

Arashimira polisi yamutekerejeho ikamuha inzu inarimo amatara y'umurasire
Arashimira polisi yamutekerejeho ikamuha inzu inarimo amatara y’umurasire

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko kuba hatanzwe imirasire ku miryango isaga 170 ari ikintu cyo kwishimira kuko harimo inyungu nyinshi.

Ati “Agatadowa ntigashobora gucanira mu byumba birenze kimwe, ariko imirasire wabicanira yewe no hanze. Agatadowa gasaba petoroli na yo igahora igurwa, mu gihe imirasire ifata imbaraga z’iri zuba ikaryiriranwa nijoro ikarivunjamo urumuri ntacyo wishyuye, agatadowa kagira imyotsi, kandi si myiza ku buzima cyane cyane ubw’abana, kandi ni bo bagakeneye ngo bagasomereho amakayi bavanye mu ishuri”.

Akomeza agira ati “Iyo kavuyeho kagasimburwa n’amatara basoma neza bakarengera amaso yabo, ariko na ya myotsi ntabwo ibageramo ngo bazagire indwara z’ubuhumekero uko bagenda bakura, inyungu rero ni nyinshi kumva hari imiryango 177 ku bufatanye na Polisi n’abaturage yabonye imirasire, ni ikintu cyo kwishimira”.

Yashyiriweho n'ikigega cy'amazi kikanafasha abaturanyi be
Yashyiriweho n’ikigega cy’amazi kikanafasha abaturanyi be

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku bufatanye n’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba hubatswe inzu 7, hatangwa imirasire y’izuba 1458, hatangwa mituweri 1000, hubakwa ubwogero bw’inka 13 abantu bane borozwa inka.

Ibikorwa byose byakozwe na Polisi muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo mu gihugu hose, byatwaye akayabo k’Amafaranga y’u Rwanda 997.000.000.

Inzego z'ubuyobozi zamusezeranyije kuzakomeza kumuba hafi
Inzego z’ubuyobozi zamusezeranyije kuzakomeza kumuba hafi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka