Bugesera: Barinubira kutishyurirwa amafaranga y’umusaruro wabo ku gihe

Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera barinubira ko bitinda kwishyurwa amafaranga y’umusaruro wabo baba bagemuye ku ruganda.

Uruganda rwa Mayange Rice Company ni rwo rukorana n’amakoperative 12 y’abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera.

Mu masezerano uru ruganda rwa Mayange rufitanye n’amakoperative ni uko mu cyumweru kimwe umusaruro wagejejwe ku ruganda abahinzi bagomba guhita bishyurwa.

Nyamara aba bahinzi bavuga ko hashize igihe kigera ku mezi abiri n’igice batari babona amafaranga yabo. Gutinda kubishyura, bakavuga ko bidindiza umurimo wa bo nk’uko bivugwa na Mvuyekure Jean Pierre,umwe mu bahinzi.

Agira ati “Nk’ubu uruganda rundimo amafaranga arenga ibihumbi 500 y’umusaruro wanjye nabahaye, ariko ntibayampa kandi hari abaturanyi ndimo amafaranga bampaye nishyura abahinzi ubwo nawuhingaga none bamereye nabi banyishyuza”.

Abahinzi bahura umuceri mu gihe cy'isarura
Abahinzi bahura umuceri mu gihe cy’isarura

Si uwo gusa kuko n’uwitwa Mukamunana Veronica avuga ko gutinda kubishyura bikomeje kubangamira imyigire y’abana be bari mu mashuri.

Ati “Kubera kutabona amafaranga ku gihe ubu mfite abana babiri biga ariko ntabwo bajya ku ishuri ngo bijye neza kuko hari ibyo badafite nakagombye kuba mbaha kandi ntabahaye”.

Mu makoperative 12 akorana n’Uruganda rwa Mayange Rice Company, koperative y’abahinga mu Gishanga cya Rurambi niyo igemura umusaruro mwinshi, aho musaruro uheruka wo mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani wasagaga toni1000.

Ubuyobozi bw’uruganda busobanura ko kutabishyurira igihe byatewe n’uko ku musaruro uheruka, habaye ikibazo cyo kubura isoko ndetse n’igiciro uruganda rwari rwizeye kuwugurishaho kikaba cyaragabanutse.

Umuyobozi w’uruganda Mayange Rice Company LTD, Nzeyimana Celestin, yizeza aba bahinzi ko abasigaye bagiye kwishyurwa mu gihe cya vuba. Ati “Turabizeza ko bitarenze tariki ya 21 z’uku kwezi kwa Nzeri na bo bazaba bishyuwe. Ibi kandi twagiranye inama n’abayobozi b’amakoperative y’abahinzi turabibabwira”.

Cyakora umuyobozi w’uruganda Mayange Rice Company LTD, yongeraho ko bamaze kwishyura 1/2 cy’umwenda wa miliyoni 238 z’amanyarwanda uru ruganda rubereyemo abahinzi, n’asigaye akaba agiye kwishyurwa vuba.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka