Bugesera: Barashima CLADHO yakoze ubukangurambaga bwo kwigisha uburenganzira bw’umwana

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, mu minsi ishize bazengurutse mu Mirenge yose igize ako Karere uko ari 15, bakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana. Ubwo bukangurambaga bwakorerwaga ku bigo by’amashuri ndetse no mu miryango, kugira ngo umwana arusheho kumenya uburenganzira bwe nk’uko byasobanuwe na Umuhoza Valentine, umukozi wa CLADHO.

Umuhoza Valentine, umukozi wa CLADHO, aganira n'abanyeshuri ku burenganzira bw'umwana
Umuhoza Valentine, umukozi wa CLADHO, aganira n’abanyeshuri ku burenganzira bw’umwana

Yagize ati “Twese tuba abantu bakuru twabanje kuba abana, iyo umwana asobanukiwe uburenganzira bwe, akura yirinda kubangamira abandi…Nta muntu utanga icyo adafite, iyo umwana rero asobanukiwe uburenganzira bwe, aharanira guha abandi na bo uburenganzira bwabo”.

Umuhoza avuga ko mu biganiro bagirana n’abana, bababwira ko uburenganzira bwabo bukunze kubangamirwa n’amakimbirane aba ari mu miryango, bityo rero CLADHO ifatanyije n’Akarere ka Bugesera, bakaba baragerageje kuganira n’imiryango, bareba ibibazo by’amakimbirane biri mu miryango, n’inzira byacamo kugira ngo bashobore kurwanya ayo makimbirane.

Umuhoza yagize ati “Ubukangurambaga bwatumye abantu basobanukirwa uburenganzira bw’umwana ubwo ari bwo, basobanukirwa kutabangamira uburenganzira bw’umwana igihe ageze mu muryango, ndetse n’ibigo by’amashuri byongeye kwibutswa, n’ubwo baba babizi, ariko kwigisha uburenganzira bw’umwana ni uguhozaho. Kuko hari aho twasanze abana baragiye bahohoterwa n’abarimu, cyangwa n’abarimu batubwiraga bati, ibi ntitwari tubizi ariko turabyumvise turabimenye”.

Ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana, ni igikorwa CLADHO yateguye hirya no hino mu gihugu, intego akaba ari uko umwana azagera ku rwego rwo gusobanukirwa ibijyanye n’uburenganzira bwe ndetse n’umuryango ukamenya uburyo ubwo burenganzira bw’umwana bukwiye kubahirizwa.

Abana baganirijwe no ku ihohoterwa, basabwa kudahishira uwabahohoteye cyangwa ushaka kubahohotera
Abana baganirijwe no ku ihohoterwa, basabwa kudahishira uwabahohoteye cyangwa ushaka kubahohotera

Umuhoza ati “Kwigisha ni uguhozaho, abantu ntibumva kimwe, harimo abumva batinze, ariko n’abo bumva batinze ni abacu, turimo turabateza intambwe. Ubu uwaje muri izi nyigisho araba ijisho rya mugenzi we, ni ijwi rya mugenzi we, kuko iyo umuturanyi afite amakimbirane, nawe ejo biba bizagera iwawe, rero turimo turakangurira imiryango kubana mu bwumvikane kandi turabona bitanga umusaruro, bityo tukazaba mu Karere keza ka Bugesera katarimo amakimbirane”.

Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, yagize icyo avuga kuri ubwo bukangurambaga bw’Umuryango CLADHO ku bufatanye n’ako Karere.

Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamata, yashimye uruhare rwa CLADHO mu kurwanya ihohoterwa no kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu
Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, yashimye uruhare rwa CLADHO mu kurwanya ihohoterwa no kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu

Yagize ati “Icya mbere turashima Umuryango CLADHO, uri mu miryango dukorana neza, turashima n’ubuyobozi bw’Akarere, kuko ikigenderewe ni ubukangurambaga, kugira ngo twigishe abaturage amategeko abarengera, ariko tunabigishe mu by’ukuri imibanire myiza iboneye nk’uko biri mu mihigo y’Umukuru w’Igihugu ahora adusaba ko twegera umuryango kugira ngo habeho imibanire myiza. Icya kabiri ni uburenganzira bw’umwana, turabizi ko abana ni bo Rwanda rw’ejo, kandi ni abana bagomba kuba bafite indangagaciro zituruka mu muryango. Uwo muryango rero ugomba kuba ubanye neza nta makimbirane. Dusaba abaturage kubana neza, bagaha abana uburere bwiza”.

Mushenyi avuga ko nubwo nta wavuga ko hari ibibazo by’amakimbirane bikabije mu Murenge wa Nyamata, ariko ngo hari ubwo bihaboneka, gusa nk’uko yakomeje abisobanura, aho ibyo bibazo bigaragaye, bakorana n’inzego, yaba umudugudu, abayobozi b’amasibo, inshuti z’umuryango, ndetse no gusura iyo miryango, kugira ngo bayikangurire kugira imibanire myiza iboneye.

Abarezi n'abanyeshuri bahawe ibitabo bivuga ku burenganzira bw'umwana
Abarezi n’abanyeshuri bahawe ibitabo bivuga ku burenganzira bw’umwana
Usibye abanyeshuri n'abarezi, abandi baturage na bo bahawe ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa ryo mu miryango kuko rigira ingaruka ku bagize umuryango
Usibye abanyeshuri n’abarezi, abandi baturage na bo bahawe ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa ryo mu miryango kuko rigira ingaruka ku bagize umuryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka