Bugesera: Bamaze kumenya ububi bwa ruswa
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa tariki 29/11/2014, abaturage bo mu karere ka Bugesera ahatangirijwe icyo gikorwa ku rwego rw’igihugu bagaragaje ko na bo bamaze kumenya ububi bwa ruswa.
Mukantabana Dative wo mu murenge wa Mwogo yasobanuye ko bagiye kongera uruhare rwabo mu kurandura ruswa burundu, kuko ruswa igira uruhare mu kudindiza iterambere ry’igihugu.
Ati “Niba utanze ruswa kugirango ubone akazi, niyo ukagezemo ntugakora neza kuko uba udafite ubushobozi bwo kugakora”.

Uwitwa Hakizimana Jean d’amour aravuga ko yigeze gutanga ruswa y’ibihumbi 60 kugirango abone akazi ko kubaka muri gare ya Nyamata, ariko ako kazi ntiyakabona kandi amafaranga yarayatanze.
“Ndagira inama abantu bose ko batagomba gutanga ruswa kuko nta nyungu ibamo. Uruhare rwacu ni ukuyirwanya kuko nituyitanga tuzaba duteje umurindi abayaka”; Hakizimana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alivera Mukabaramba yashishikarije abaturage kwirinda gutanga ruswa, bakanatanga amakuru aho babonye ibikorwa bya ruswa kuko bigaragara ko batari kugira uruhare mu gutanga amakuru.
Yagize ati “turasaba abaturage kugaragaza ababaka ruswa, cyane igihe bagiye kubaka serivise kuko ari uburenganzira. Niba hari umuyobozi w’inzego z’ibanze amwatse ruswa agomba kumugaragaza kandi amazina ye (uwatanze amakuru) azagirwa ibanga kuko atazamenyekana na rimwe”.

Gutangiza iki cyumweru gifite insanganyamatsiko « Kurwanya ruswa, inkingi yo kwigira » byahuriranye n’umuganda ngarukakwezi witabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo n’itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Cote d’Ivoire bari bayobowe n’uwungirije umuyobozi w’inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu, Trazere Olivier Kone.
Muri uwo muganda hakozwe igikorwa cyo gutera igiti bisaga ibihumbi bine, hanakingwa amazu ane y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya ndetse hanasiburwa umuhanda wa kirometero 15.

“Twishimiye ibi bikorwa by’umuganda kuko iwacu ntibihaba, ubu tugiye kubitoza abaturage bacu maze nabo bajye bakora ibikorwa nk’ibi”; Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko muri Cote d’Ivoire.
Trazere Olivier Kone yavuze ko u Rwanda rushobora kubabera urugero kuko rwaciye mu makuba ya Jenoside nyuma ruriyubaka nabo bakaba baraciye mu ntambara none bakaba baje kwiga ibanga rw’ukuntu u Rwanda rwabinyuzemo rukaba rwariteje imbere bakaba barufatiraho urugero rwiza.

Icyumweru cyo kurwanya ruswa kizasozwa tariki 9/12/2014 ubwo isi yose izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, umunsi washyizweho n’umuryango mpuzamahanga mu mwaka wa 2003.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ruswa ni imungu ikaba ituma igihugu kidatera imbere bityo tukaba dusaba buri munyarwanda kumva ko kuyirwanya ari inshingano zacu