Bugesera: Bamaze gusobanukirwa inyungu ziri mu kuvangura ibishingwe
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barashimirwa kuba baramenye ibyiza n’akamaro ko kuvangura ibishingwe, ku buryo bisigaye bikurwa mu ngo zabo bijyanwa kubyazwamo umusaruro.

Politiki ya Leta yemejwe muri Nzeri 2023, igaragaza ko ibishingwe bigomba kujya bikusanywa, ariko byaturutse mu ngo z’abaturage byavanguwe hagatandukanywa ibibora n’ibitabora, kugira ngo byorohere ababitwara kubitunganya no kubibyaza umusaruro.
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), bugaragaza ko kugira ngo iyo Politiki igerweho bisaba ubufatanye bwa buri wese, kuko ari uburyo bwiza bufasha mu kurengera ibidukikije, bukanagira ingaruka nziza ku bukungu burambye.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo Politiki, Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere Mpuzamahanga, mu 2022, batangije umushinga w’icyitegererezo by’umwihariko mu Turere tw’Imijyi yunganira Kigali irimo Bugesera, Muhanga na Rwamagana. Ku ikubitiro ukaba waratangiriye i Bugesera kuko hashize imyaka ibiri uhakorera.
Ni umushinga wahise utangira gushyirwa mu bikorwa mu Mudugudu umwe uri mu Murenge wa Nyamata, ku buryo abahatuye bavuga ko byabafashije kuba batagitindana imyanda mu rugo.
Umwe muri bo ati “Aho rino geragezwa ryaziye gukorerwa muri uyu Mudugudu, baza kudutwarira imyanda kabiri mu cyumweru, urumva ntabwo tugitindana n’imyanda ngo ibore itunukire, urumva ko ari ingirakamaro.”
Umwe mu bacuruzi ati “Nk’umucuruzi ubikora umunsi ku munsi, mbona ubu buryo aribwo busobanutse. Baradusobanuriye, batubwira ko urobanura imyanda ibora n’itabora, mbona byaraje bikaduha ibisubizo, kuko mbona nk’ibintu tuvuze nk’amashashi y’ibisuguti (biscuit), iyo uyashyize ukwayo, ugafata amakarito ukayashiyira ukwayo, uba uzi neza ko bya bikarito utanze bishobora kugarukamo ibindi bikarito bishya.”

Undi ati “Jye ndi umukozi wo mu rugo, iyo ngiye guteka nk’ibirayi urumva haravaho ibibora, mba mfite umufuka aho, iyo maze guhata ndagenda ngahita mbisukamo, naba maze gukata inyanya nshyizemo sorwatom, ya shashi nkagenda nkayishyira mu wundi mufuka uri iruhande rwa wa wundi nashyizemo ibishishwa by’ibirayi simbivange.”
Kuri ubu ibishingwe birimo kubyazwa umusaruro mu buryo bwo kubikoramo ifumbire, n’ibituruka mu Mudugudu umwe mu Midugudu igize Umurenge wa Nyamata, hamwe n’ibituruka ku isoko rya Nyamata.
Ku rundi ruhande ariko usanga hari ba rwiyemezamirimo batwara ibishingwe bakibibonamo imbogamizi, kuko bavuga ko kuba bataragira ahantu hafite ubushobozi buhagije bwo kwakira ibishingwe byose bibora bivuye mu Karere, ntacyo byaba bimaze kuba umuturage yabivangura, hanyuma bikamenwa mu kimoteri kimwe kizwi nka Sumbure byongeye kwivanga.
Jacquline Nzamukosha ati “Ntabwo turagira ubushobozi buhagije bw’uko imyanda yose ijya ahantu hamwe, twifuza ko kiriya kimoteri cya Sumbure bakigira kinini, bakagitunganya, tukajya tubihamena. Niba ari ibibora tukabishyira ukwabyo n’ibindi ukwabyo, noneho bakajyayo bakaba ariho babikura bakurikije ibyo bashaka.”
Ubuyobozi bw’Uturere twa Muhanga na Rwamagana uyu mushinga ugiye gukoreramo, nka tumwe mu Turere tugomba gukomerezamo igerageza, bavuga ko hari byinshi bigiye gukorwa mu Karere ka Bugesera, ku buryo nta kabuza bizabagirira akamaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi ati “Uyu mushinga ni mwiza, kubera ko uhera mu bukangurambaga hamwe n’uburyo bwa gihanga bwo kubyaza ibibora mo ifumbire, mu gihe bimwe byanangirikiraga aho ngaho, kuko nta buryo bwa gihanga bwo kuyivangura. Aha tuhigiye byinshi by’uko byakorwa, kandi ya fumbire ikazabyara umusaruro mwiza ku bahinzi bacu, cyane ko n’ifumbire mvaruganda irimo kuduhenda.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye, avuga ko uyu mushinga wafashije abaturage mu kuzamura ubushobozi mu rwego rwo kugira ngo imyanda icungwe neza.
Ati “Hano hari igerageza ryabaye ry’uburyo dushobora gufata imyanda ibora, tukaba twayibyaza umusaruro tuyikoramo ifumbire y’imborera, ishobora kudufasha mu buhinzi, kandi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ikaba ishobora kudufasha kugabanya gukoresha ifumbire mvaruganda.”
Arongera ati “Iri gerageza ryerekanye ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, umuntu ashobora gukusanya imyanda akanayitandukanya, agakuramo ibora n’itabura, akagenda ayibyaza umusaruro.”
Ni gahunda biteganyijwe ko izagera mu gihugu hose, ku buryo igihe bizaba bimaze gutunganywa neza, ba rwiyemezamirimo bayirimo bazajya bishyura abaturage ku bishingwe batwaye, aho kuba abaturage bishyura kubibatwarira.
Muri rusange mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata ufatwa nk’Umunyi w’aka Karere, ku munsi haboneka ibishingwe bitavanguye bigera kuri toni 80 bijyanwa mu kimoteri cya Sumburi.






Ohereza igitekerezo
|