Bugesera: Bahize ko bagomba gukomera kuri Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi

Mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi n’abakandida Depite bo mu Karere ka Bugesera, Intore zo mu Muryango wa FPR zaturutse mu Mirenge itandukanye y’ako Karere zahize ko zigomba kumutora mu rwego rwo kumukomeraho, mu rwego rwo kwigumira mu munyenga w’iterambere, ubumwe n’amajyambere.

Bugesera bahize ko bagomba gukomera kuri Kagame na FPR-Inkotanyi
Bugesera bahize ko bagomba gukomera kuri Kagame na FPR-Inkotanyi

Ni ibikorwa byabaye none ku itariki 3 Nyakanga, bibera kuri Sitade ya Bugesera, aho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bibukiranyije ibyagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo n’ibindi, byose byakozwe FPR-Inkotanyi na Chairman wayo Paul Kagame,

Abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Bugesera biyamamaje, barimo Uwitije Clementine, Mukandanga Speciose, ndetse na Rutayisire Michel Jackson, bose bakaba bagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa FPR yagejeje ku batuye Akarere ka Bugesera, irangajwe imbere na Paul Kagame Chairman wayo akaba n’umukandida ku mwanya Perezida wa Repubulika.

Aba badepite basabye abanyamuryango kuzatora neza bagatora Kagame Paul n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi kugira ngo igire ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko maze ikomeze ikurikirane ibikorwa by’iterambere ry’abaturage yatangiye.

Abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarije mu Karere ka Bugesera
Abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarije mu Karere ka Bugesera
Kandida Depite Rutayisire Michel Jackson
Kandida Depite Rutayisire Michel Jackson

Mukarugwiza Annonciata, uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Bugesera, yavuze byinshi byakozwe na FPR na Chairman wayo Paul Kagame harimo kubaka umuhanda Sonatube-Gahanga-Bugesera, ubu aho bakoreshaga amasaha ane kugira ngo bagere muri Kigali bavuye mu Bugesera, ubu bakoresha iminota hagati ya 25-30, ndetse n’umuhanda uturuka muri Ngoma-Bugesera-Nyanza, unyura ahitwa Ramiro.

Yavuze kandi ku bindi ibikorwa remezo birimo, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, amashuri, amavuriro, gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi meza, mu gihe ubundi bagiraga isoko imwe ya Rwakibirizi yahoragaho inkomati, abatayishoboye bakajya kuvoma mu bishanga no mu biyaga bitandukanye.

Mukarugwiza Annonciata, uhagarriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera
Mukarugwiza Annonciata, uhagarriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera

Yagize ati, "Nibyo tumukomeyeho, niwe ntawundi, uwo ntawundi ni Nyakubahwa Chairman w’Umuryango wacu wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko aho yakuye Akarere ka Bugesera, mwese murahazi, ntawe bitagaragarira ufite amaso. Ntawutabibona yatugize Akarere k’ubudasa. Yaduhinduriye amateka mu Karere ka Bugesera, yadukuye mu icuraburindi ry’irondakoko n’irondakarere. Ahagarika Jenoside yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Yungamo ati, “Murabizi mwese Akarere ka Bugesera karahejwe, gafite amateka mabi, kari Akarere ukoherejwemo yumvaga ko atagomba kugira ubuzima. Ariko ubu Akarere ka Bugesera, ni ubuzima kuri buri muntu wese, ni Akarere kifuzwa, ni Akarere k’ubudasa yaduhinduriye amateka […...] reka ngere no kuri iki cyicaro cyiza twicayemo cya Sitade ya Bugesera, ni igikorwa twahawe na Chairman w’umuryango wacu wa RPF-Inkotanyi, cyakirirwaho amakipe aturutse mu Karere kia Bugesera ariko no hanze y’Akarere”.

Nguweneza Jean Bosco
Nguweneza Jean Bosco

Nguweneza Jean Bosco wo Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera yatanze ubuhamya bw’uko yabaye imfubyi ari muto, maze FPR-Inkotanyi iramurera iramukuza agera ku rwego rwo kurera barumuna be no gushinga urugo aba umugabo ndetse amashuri yigishijwe na FPR yamufashije kwiteza imbere yikorera, ashinga ivuriro ndetse agura na Howo ikora iby’ubwikorezi ubu akaba ari ku rwego rwiza mu iterambere.

Yagize ati, ”FPR yandwanyeho inyubakira inzu, kwiga ntibyashobokaga inshyira mu ishuri, ndangije kwiga njya guhatana ku isoko ry’umurimo mbona akazi. Umubyeyi wacu Kagame udahwema kwita ku Banyarwanda ntacyo namugereranya, sinjye jyenyine yabaye umubyeyi w’abantu bose muri iki gihugu".

Yakomeje agira ati, "Nyuma yo kubona akazi, naje kujya mu rwego rw’abikorera nshinga Farumasi, iyo Farumasi yanteje imbere, ndaguka, kuva kuri manda ya mbere kugeza ku ya gatatu kuko twari tuyobowe neza, nashoboraga gutekereza neza kuko twari dufite amahoro n’ubuzima bwiza. Farumasi nayivuyeho njya kuri poste de sante, iyo poste de sante yanteje imbere, ngera ku rwego numva ko nguwe neza, rya zina ryanjye koko ni Nguweneza. Navuye ku biro 45 ndazamuka kubera umunezero, mu bigaragara ko mfite ibiro hafi 100, uwo munezero wose nawuhawe na FPR-Inkotanyi. Nayobotse ibigo by’imari banguriza Miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda mvuye kuri Miliyoni ebyiri nashingishije poste de sante, ngura imodoka ya HOWO yo kugira ngo ikomeze imfashe gutera imbere”.

Nguweneza avuga ko ubu ari umugabo wubatse, ufite abana batanu, intego afite akaba ari ukujya kubaka ibitaro ku isambu iwabo, aho yari yarababariye ari mu buzima bubi, kugira ngo bijye bifasha abaturage barimo abaturanyi be, ariko iyo ntego ye abona atayigeraho atari kumwe na FPR-Inkotanyi, akaba asaba abanyamuryango ba FPR, kuzatora FPR-Inkotanyi n’Umukandida wayo Paul Kagame kugira ngo iterambere rikomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka