Bugesera: Bahinduye imyumvire biyemeza kurushaho kwita ku isuku n’isukura

Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko ubukangurambaga bumaze iminsi ku isuku n’isukura bubasigiye impinduka mu myumvire, kuko mbere hari byinshi bakoraga bibangamiye isuku.

Ni ubukangurambaga bumaze igihe kirenga amezi ane kubera ko bwatangijwe muri Kanama 2023, nyuma yo kugaragarizwa ibibazo byari mu Karere, hagafatwa ingamba zo kugira ngo hagire impinduka, ku nsanganyamatsiko igira iti “Bugesera y’ubudasa, Isuku hose ihera kuri jye”.

Abatuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko mbere y'ubukangurambaga ku isuku n'isukura wasangaga hari imyanda igaragarira buri wese ahantu hatandukanye
Abatuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko mbere y’ubukangurambaga ku isuku n’isukura wasangaga hari imyanda igaragarira buri wese ahantu hatandukanye

Abatuye muri ako Karere bavuga ko mbere wasangaga ibishingwe bimenwa ahabonetse hose, ugasanga batita ku guharura ku muhanda, ariko ngo nyuma yo kuganirizwa no kwigishwa mu gihe cy’amezi ane ubukangurambaga bumaze, bibasigiye impinduka nziza.

Claudette Nyirangirababyeyi wo mu Murenge wa Mareba, avuga ko kuva baganirizwa bakanigishwa n’inzego zitandukanye, batangiye gukorera hamwe ku buryo byatanze umusaruro ufatika ugereranyije n’uko mbere byari byifashe.

Ati “Mbere hari umwanda ntabwo najya kubeshya, kuko no mu muhanda ntabwo bitaga ku kuhaharura ntabyo bakoraga, umuntu yahakoraga abonye umwanya, atawubona akabanza akihingira, yazabona bikabije basigaye bazirikamo ihene, akabona kuhakora, ariko ubu ngubu imihanda iraharuye, amazu arakurungiye, mbega uhageze nibwo wamenya ko hari isuku.”

Florida Nyirangirababyeyi wo mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko ibyo bakoraga mbere y’ubukangurambaga bitanozwaga neza nk’uko bisigaye bikorwa.

Ati “Hari igihe wajyaga usanga abagore basa neza, ariko wagera ku bana ugasanga ntibamesewe, ntibambaye neza, cyangwa se aho tuba ukumva ko niba inzu itarimo sima nta kindi gisubizo, ariko ubu twishyize hamwe dukora akantu ka tube heza, tugakoresha umugina, ivu, n’amase, tugakata icyondo tugakurungira amazu, buri wese tukagenda tumuzenguruka, ubu nta vumbi riboneka mu mazu yacu, atari ukuvuga ngo umuntu aba heza ari uko afite sima yapavomye, twasanze n’ibyacu tubana na byo byagira isuku n’isukura aho utuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko mbere abantu bumvaga ko umwanda ari ibishingwe gusa.

Ati “Mbere abantu bumvaga umwanda bakawumva nk’ibishingwe, ariko twaje gusobanukirwa ko umwanda ari ibintu bigari. Kuba ibikoresho biri aho bitagomba kuba ni umwanda, no kuba ibiribwa n’amafunguro bitabitse uko bigomba kubikwa ni umwanda, no kubaka mu kajagari ni umwanda, twasobanukiwe byinshi. Ikindi twagenzuye ahashobora kubakwa ubwiherero rusange ndetse n’ibimoteri tugenda tujugunyamo imyanda, bikaba birimo bigenda bikorwa.”

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa avuga ko ubwiherero rusange ari ngombwa cyane mu Karere ka Bugesera
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa avuga ko ubwiherero rusange ari ngombwa cyane mu Karere ka Bugesera

Agaruka ku bijyanye n’isuku, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, avuga ko ibijyanye n’ubwiherero rusange ari ibikorwa bigomba kwitabwaho.

Ati “Ni ibikorwa by’ingenzi, cyane ko ari serivisi abantu baba bakeneye, cyane cyane ku Karere kagendwa cyane nk’aka, twamaze kugaragarizwa ko atari igikorwa Leta yagombye gushyiramo ingengo y’imari, kuko hari abashoramari baba bifuza kuba babikora, bikadufasha kuba twahangira imirimo n’ibyiciro bimwe by’abantu bashobora kuza kuba babikora, turakomeza dukorane, Akarere kamaze kugaragaza aho ubwo bwiherero bushobora kujya.”

Muri ubwo bukangurambaga hatanzwe ibikoresho by’isuku ku baturage bo mu Mudugudu wa Sumbure, birimo amavuta, amajerekani 72, imiti y’amasabune 38, Omo 76, imyenda 1,570, amata ku babyeyi batwite n’abana litiro 250, ifu y’igikoma ibiro 360 hamwe n’isukari ibiro 90.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka