Bugesera: Bahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana kugira ngo abatuye ako karere barusheho kwiteza imbere.

Bahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana
Bahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana

Bavuga ko ubutwari bakeneweho uyu munsi ni ubwo gusigasira ibyagezweho by’iterambere, ariko kandi hanakemurwa ibibazo bahura nabyo uyu munsi, kuko ubutwari bugaragarira ku rugamba umuntu ariho, kandi kuri ubu nta rugamba rw’amasasu bahanganye narwo uretse urw’iterambere.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari ku ya 01 Gashyantare 2022, nibwo Akarere ka Bugesera kahisemo gusinya uwo muhigo, bakaba bihaye amezi atanu hakorwa ubukangurambaga bwimbitse mu buryo budasanzwe, muri gahunda yo kurandura ubukene no kurengera umwana.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko ubukangurambaga busanzwe bukorwa, gusa ngo iyo havuzwe ubukangurambaga kiba ari ikintu kiza cyiyongera ku bisanzwe, ariko gishyiramo imbaraga kikamenyekanisha kurushaho ku buryo bwihuta.

Ati “Turifuza ko muri aya mezi atanu tugira intambwe dutera ifatika muri gahunda yo kurwanya ubukene no kurengera abana, kuko nko ku bijyanye no kurengera abana turacyabona amakimbirane mu miryango ugasanga abana bari mu muhanda. Bariya bana benshi tubona mu mihanda ikibazo gituruka mu muryango”.

Abatuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo barandure ibibazo by'ubukene bigaragara mu mirenge yabo
Abatuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo barandure ibibazo by’ubukene bigaragara mu mirenge yabo

Akomeza agira ati “Aho rero niho tuza kwibanda kugira ngo duce ubuzererezi abana barererwe mu muryango, abana bose bajye mu ishuri. Dufite n’imibare y’abana tujya tubona barataye ishuri ku buryo butandukanye, dushyiremo ubukangurambaga muri aya mezi atanu aho bishoboka hose abana basubizwe mu ishuri. Gahunda zihariye zo kurwanya ubukene nazo tuzinjiremo, tureba uburyo abaturage banoza umurimo, ubyukira mu kabari saa tatu, saa yine azanoza umurimo gute! Aho turashaka kuhafata ingamba”.

Ahandi hagomba gukubitwa umwotso ni ku buryo abaturage bahabwa gahunda za Leta zirimo Gira Inka, zibafasha koko kuva mu bukene cyangwa zibakururira amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore, umwe ashaka kuyigurisha undi na we atabikozwa, bityo binozwe neza kugira ngo izi gahunda zikoreshwe birushijeho zitange umusaruro.

Minisitiri muri Perezidansi akaba n’imboni y’Akarere ka Bugesera, Judith Uwizeye, avuga ko intwari zababanjirije hari ibyo zakoze, ariko kandi ngo na bo hari ibyo basabwa.

Ati “Intwari zaduhaye igihugu, icyo dusabwa ni ukucyubaka twebwe abariho ubungubu, gusinya imihigo yo kurwanya ubukene tubihuza n’uyu munsi, bishatse kuvuga ngo twebwe nta ntwaro dufite ngo tujye kurwana kuko igihugu twarakibonye. Icyo dusabwa ni ugufata neza Abanywarwanda turwanya ubukene, tubakorera ibyo bifuza byose nk’ibikorwa bishingira kuri wa musingi w’igihugu twahawe, kugira ngo tubashe kuwushingiraho duteza abaturage imbere”.

Minisitiri Uwizeye avuga ko hari ibyo basabwa kugira ngo batere ikirenge mu cy'Intwari zababanjirije
Minisitiri Uwizeye avuga ko hari ibyo basabwa kugira ngo batere ikirenge mu cy’Intwari zababanjirije

Eric Muhirwa utuye mu Murenge wa Rilima, avuga ko iwabo hakunze kugaragara ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge bigaragara mu rubyiruko akenshi bibaganisha mu bukene.

Ati “Ibyo tugiye gukora ni ugutanga amakuru ntiturebere ibikorwa bibi bikorerwa abana, kuko aho bikorerwa turahatuye, turahaba, ndetse n’ababikora benshi tuba duturanye kandi tunabazi. Icyo tuzakora rero ni ugufatanya kwigisha urubyiruko kuvuga ibibazo rufite, hamwe no gufatanya kugira ngo turinde abo bana, dutange n’amakuru ku babakorera ihohotera”.

Imibare y’ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2017-2018, yerekana ko mu Karere ka Bugesera abari mu cyiciro cy’ubukene bukabije bari 17.8%, mu gihe abari mu bukene busanzwe bari 40.3%.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Umunsi w’intwari w’uyu mwaka ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka