Bugesera: Bahembye Akagari kitwaye neza mu kubaka ‘Umudugudu utagira icyaha’

Ubukangurambaga bwo guharanira kugira Umudugudu utarangwamo icyaha bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuryango utekanye kandi uteye imbere’ bukaba bugamije kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.

Hashize amezi abiri ubwo bukangurambaga butangiye, bukaba buzamara amezi atandatu. Nk’uko byasobanuwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Bugesera, Bagambiki Donath, mu kureba abitwaye neza muri ubwo bukangurambaga byashingiwe ku mikorere y’irondo, ikayi y’abinjira, ingamba zashyizweho zo gukumira ihohoterwa n’ iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera CIP Musabyimana Vincent, yavuze ko ashimira ubuyobozi bw’Akagari ka Kagenge kubera imikorere myiza, ari na yo yatumye bahembwa, ariko abasaba gukomeza gukorana imbaraga kugira ngo bashobore gukumira ibyaha, kuko n’abakora ibyaha bakoresha imbaraga. Aho bakeneye imbaraga ziruseho ngo na Polisi izajya ibafasha.

Muri urwo rwego rw’ubukangurambaga, ku rwego rw’Intara hahembwe Umurenge wabaye uwa mbere mu gukumira ibyaha muri buri Karere mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba. Mu Bugesera hahembwe Umurenge wa Ruhuha.

Akarere ka Bugesera kahembye Akagari ka Kagenge, mu gihe Umurenge wa Mayange wo wahembye Umudugudu wa Murambi.

Umurenge wabaye uwa mbere wahembwe amafaranga ibihumbi 200 Frw, Akagari gahembwa ibihumbi 100Frw, mu gihe Umudugudu wahembwe ibihumbi 50Frw, hakiyongeraho n’ibyemezo by’ishimwe.

Urwiririza Seraphine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagenge, yavuze ko kuba bahembwe nk’Akagari kabaye aka mbere mu Bugesera, byabashimishije kuko bivuze ko ibyo bakora bigaragara, kandi bibongereye n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagize ati "Guhemba bigamije kwereka abakora neza ko tubibona. ‘Umudugudu utagira icyaha’ ni ukuntu twifuza kubaho, turi ahantu dutuye ntawuduhohotera, ntawudukurera ikibi..., Igihembo muhawe si kinini, ariko ni ikimenyetso, mukomereze aho, mukorere Abanyarwanda, murwanya ibyaha kuko ibyaha bidindiza iterambere.Turashimira ubuyobozi bw’Akagari ka Kagenge, ariko n’abaturage bakorana n’abo bayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza arko Iyo mushyiraho numurenge wakokagali

Nyangezi yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Burya se koko hari umudugudu utagira ICYAHA?Ndumva bidashoboka.Tuvuge ko batarwana cyangwa ntibasinde.Ariko nta birashoboka cyane ko harimo abasambana kandi bikorwa mu ibanga.Definition y’icyaha ntitangwa na police,ahubwo itangwa n’Imana yaturemye,binyuze kuli bibiliya.Urugero,gukunda iby’isi gusa ntushake Imana nabyo ni icyaha gikomeye kizabuza abantu benshi paradizo.Nicyo cyaha nyamukuru cyarimbuje abantu hafi ya bose bali batuye isi ku gihe cya Nowa.Harokotse abantu 8 gusa,muli millions nyinshi zali zituye isi.Nta mudugudu n’umwe udakora ibyaha.Never.

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka