Bugesera: Bagiye kongera kwandika mu irangamimerere abana bacikanwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwongeye gutanga amahirwe ku babyeyi bafite abana bacikanwe, batanditswe mu bitabo by’irangamimerere kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe mu mpamvu zatumye batandikisha abana, zirimo kuba hari ababyariye mu rugo bityo bigatuma batabyitaho, bitewe no gutinya ko bashobora gucibwa amande y’ubukererwe.

Ubwo mu Karere ka Bugesera hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, umuyobozi w’ako karere, Richard Mutabazi, yavuze ko mu bizibandwaho muri iki cyumweru harimo no kwandika mu irangamimerere abana bacikanywe.

Yagize ati “Turifuza kwandika abana benshi cyangwa se bose batabashije kwayandisha mu bitabo by’irangamimerere ku mpamvu zitandukanye. Turanifuza kuzaganira no gufatanya n’imiryango tuzi ko ibana mu makimbirane, kugira ngo dufatanye nk’inshuti, abavandimwe n’abaturanyi b’umuryango, b’Igihugu, umudugudu, kugira ngo twemeranye imibanire myiza ikwiriye, maze turebe ko twakwirinda ibibazo bikomoka ku makimbirane y’umuryango”.

Joselyne Tuyisenge wo mu Murenge wa Nyarugenge, ni umwe mu bacikanwe no kwandisha abana mu irangamimerere, avuga ko ari iby’agaciro kuba yabandikishije.

Ati “Mvuye kwandikisha umwana mw’irangamimerere kubera ko ari ngombwa kugira ngo bizamufashe kubona uko afata indangamuntu, kandi bizanamfasha kuba namuvuza bitangoye. Kuba ngize amahirwe yo kubandikisha bakaba bari mu irangamimerere ni byiza, nzajya nicara nzi ko bari muri sisiteme nta kibazo”.

Abaturage bishimiye gukomorerwa bakandikisha abana babo
Abaturage bishimiye gukomorerwa bakandikisha abana babo

Joseline Nindemana avuga ko impamvu yamuteye kutandikishiriza abana igihe ari uko yabyariye mu rugo.

Ati “Nagize ikibazo cyo kuba nta mituweri nari mfite mbyarira mu rugo, nyuma rero numva ko baduhaye poromosiyo yo kubandikisha, kandi twandikishaga twarabyariye kwa muganga, biranshimishije cyane. Ndashimira Leta y’u Rwanda yongeye gutanga aya mahirwe kugira ngo n’abana batanditse bandikwe”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, akaba n’imbona y’Akarere ka Bugesera, Patricia Uwase, avuga ko kwandika abana bizafasha Leta kubamenya.

Ati “Mu rwego rwo kurengera abana, twatangiye kwandika mu bitabo by’irangamimerere, aho abana bavutse ntibandikishwe bagacikanwa, kugira ngo Leta ibamenye, muri rya genamigambi ryacu babe ari abaturage bazwi kandi bari mu bitabo byacu, babe ari n’abana bashobora kurengerwa bibaye ngombwa”.

Kuva mu 2017 kugera tariki 19 Nzeri 2022, abana bamaze kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere muri ako karere ni 58,573.

Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire kirimo kubera mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, aho gifite insanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’uburinganire imbarutso y’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye”.

Patricia Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
Patricia Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA

Muri iki cyimweru hazakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere, kuganiriza abangavu bafashwe ku ngufu bagaterwa inda bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe, kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane no kuremera imiryango itandukanye itishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumuyobozirwose yatecyerejeneza cyane uburyonwogucyemura ibibazo byabaturage nutundi turere tumwigireho

Nsengiyaremye cerestin yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka