Bugesera: Babonye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza
Uwiragiye Pricille niwe watorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Aje kuziba icyuho muri nyobozi y’akarere ka Bugesera, yari imaze amezi arindwi ibuzemo umunyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Igikorwa cy’amatora cyabaye kuwa 23/11/2013, cyayobowe na perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda.
Uwiragiye uwo mwanya yawuhataniraga hamwe na Nyiranturire Josiane. Uwiragiye Pricille yatowe ku bwiganze bw’amajwi asaga 80% nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe na perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda.
Abatoye ni 277, Uwiragiye Pricille yabonye 233 bingana na 84,1% naho Nyiranturire Josiane abona 44 bingana na 15, 9%.

Umuyobozi mushya w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza ku ikubitiro ngo hari ibyo agiye kongeramo ingufu, aharanira imibereho myiza y’abaturage ahereye ku ngo.
Yagize ati “Nzafatanya n’abandi bajyanama mu gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, isuku no kongera ingufu mu kwita kubatishoboye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney yavuze ko kubijyanye n’ubwisungane mu kwivuza uretse kuba na nyiri ubwite nawe yumva biri mu byihutirwa.
Yagize ati “ndamusaba kuziba icyuho, kuko kuri ubu akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa 15 mu turere 30 mu bijyanye no kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu gihe ubusanzwe katarenzaga umwanya wa 5”.
Uwiragiye Pricille yari asanzwe ashinzwe uburenzi mu murenge wa Gashora. Uwo asimbuye ni Narumanzi Leonille ufunzwe, akaba yarakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka ibiri , akurikiranyweho kudatabara umuturage wari mu kaga bikamuviramo uburwayi bwatumye anacibwa amaboko.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|