Bugesera: Ba Gitifu b’utugari bahawe mudasobwa barahirira kutazongera gusiragiza abaturage

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi.

Abahawe mudasobwa barasabwa kuzibyaza umusaruro kugira ngo birusheho kubafasha kunoza akazi kabo
Abahawe mudasobwa barasabwa kuzibyaza umusaruro kugira ngo birusheho kubafasha kunoza akazi kabo

Bavuga ko izo bari bafite zari zimaze gusaza bigatuma hari abo zitoroherezaga mu kazi kabo, bityo bigatuma hari serivisi abaturage batagezwagaho nk’uko bikwiye bitewe n’imikorere ya mudasobwa bakoreshaga.

Kuri ubu bakaba bashimira Perezida Paul Kagame bavuga ko yabatekerejeho akabaha za mudasobwa, kuko bigiye gutuma serivisi zirimo kwandika mu irangamimerere abana bavukiye mu miryango, kwandukura abitabye Imana batapfiriye kwa muganga hamwe n’izindi serivisi zose zitangirwa ku kagari zigiye kurushaho kunozwa.

Jean Marie Vianney Hategekimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinambwe mu Murenge wa Rweru, avuga ko mudosobwa bari basangwanywe zari zifite ibibazo ku buryo zitaboroherezaga mu kazi.

Ati “N’ubundi twari dufite izindi mashini bari baraduhaye ariko zagiraga ibibazo bitandukanye, inyinshi zarapfuye. Iyi ije ari igisubizo kugira ngo nibura bya bibazo byo kuvuga ngo umuturage ntazabure ukuntu ahabwa serivisi kuko mudasobwa ifite ikibazo, ejo azasubireyo, ejobundi azagaruke, azasubireyo gutyo, ibintu byo gusiragiza umuturage byose bigiye kugabanuka kuko urumva ko sisiteme izaba imeze neza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Rilima, Laetitia Murebwanayo, Ati “Iyi computer bampaye izamfasha kwandika abana batavukiye kwa muganga, kwandukura abantu bitabye Imana baguye ahatari kwa muganga mu gihe kitarengeje iminsi 30, hanyuma kandi nzanihutisha gahunda yo gufasha abaturage ku bintu bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe, ndetse n’izindi raporo muri rusange nzikore muri buryo bunoze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko mudasobwa zatanzwe, byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abazihawe babone aho bahera banoza serivisi.

Ati “Iyo igikoresho kije kiba ari icyo gukoreshwa, ntabwo kiba kije kubikwa, nicyo gukoreshwa kugira ngo ya serivisi igerweho. Ikindi ni ukugikoresha neza ukibungabunga kugira ngo kitangirika, kibashe kugufasha igihe gihagije. N’ubwo ari ibikoresho by’akazi binafasha nawe nyirabyo kuko buri kagari gafite umuyoboro wa 4G, ku buryo gukoresha computer wihugura usoma, ushaka amakuru, ureba ibijyanye n’akazi kawe, twumva bizafasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari”.

Barahiriye ko nta muturage uzongera gusiragizwa kubera ikibazo cyo kubura serivisi
Barahiriye ko nta muturage uzongera gusiragizwa kubera ikibazo cyo kubura serivisi

Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, avuga ko mu bikorwa byabo bya buri munsi wasangaga mu bubiko bwabo bitabitswe neza muri mudasobwa.

Ati “Icyo zigiye gukora rero ni ukunoza imikorere n’imikoranire dutanga amaraporo y’ukuri kandi abitswe neza, afasha kugira ngo nibura agere ahantu hose mu buryo bwihuse, kuko muri buriya bubiko hari imiyoboro irimo ishobora gutuma no ku karere bamenya icyakozwe uwo munsi bigakomeza bikagera no ku nzego zo hejuru”.

Itegeko rishya rigena ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ari umwanditsi w’irangamimirere, bikaba byiyongera ku zindi nshingano bari basanganywe zirimo serivisi z’ibyiciro by’ubudehe ku buryo bibasaba kugira mudasobwa.

Mu Karere ka Bugesera hatanzwe mudasobwa 71 ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose tugize ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka