Bugesera: Army Week yatangijwe bubakira abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya
Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army Week) ku rwego rw’akarere ka Bugesera cyatangirijwe mu murenge wa Nyamata, kuri uyu wa 10/06/2014, hasubukurwa iyubakwa ry’amazu icyenda y’Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, bacumbikiwe mu kagali ka Kanazi.
Aba Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo kuba ingabo zishobora gufata umwanya wo gufatanya n’abaturage mu kububakira, mu gihe mu gihugu cya Tanzaniya aho babaga babonaga ingabo zije kubahohotera gusa; nk’uko bivugwa na Rwanyonga Fredy umwe mu bagiye kubakirwa.
Yagize ati « ubundi aho twabaga abasikare bazaga baje kutunyaga ibyo twari dutunze banadukubita, ariko bitandukanye n’aha aho abasirikare bafatanya n’abaturage mu kubakira abaturage».
Uyu muturage avuga ko imikorere yabonye mu Rwanda izatuma igihugu kirushaho gutera imbere.

Mu kagali ka Kanazi, ugereranije n’utundi tugari two mu murenge wa Nyamata, niho honyine aya mazu akiri inyuma kuko yose yari akiri hasi.
N’ubwo ikibazo cy’imvura ari cyo bivugwa ko cyayadindije, hanavugwa ikibazo cy’uko aka kagari gatuwe n’abaturage bari mu cyiciro cy’abatishoboye benshi, ku buryo abaturage bako bonyine batashobora kuyubaka ngo arangire, kuko n’aho agiye kurangira hagiye hitabazwa ubushobozi bw’amafaranga yatanzwe n’abaturage.
Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata buvuga ko bufatanyije n’abaturage bakorera muri uyu murenge, bugiye kubongerera ubushobozi bityo aya mazu akaba yuzuye bitarenze tariki 4/7/2014 nk’uko bivugwa na Gashumba Jacques umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata.
Ati “aka kagari katuwe n’abaturage bari mu rwego rw’abatishoboye akaba ariyo mpamvu tugiye gushyiramo ingufu kugirango harebwe uburyo aya mazu yakuzura vuba”.

Rwagaju Louis ni umuyobozi w’akarere ka Bugesera arasaba ubufatanye no guhuza imbaraga kugira ngo iki gikorwa kizagerweho.
“tugomba gufatanyiriza hamwe kugirango kino gikorwa kirangire, akaba ariyo mpamvu ingabo zaje kuduteramo inkunga kugirango kibashe kurangira vuba, kandi ku bufatanye bwacu nabo turizera ko aya mazu azuzura vuba,” umuyobozi w’akarere ka Bugesera.
Umurenge wa Nyamata ubarizwamo imiryango 39 y’Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, magingo aya, amazu makumyabiri ni yo amaze gusakarwa, mu gihe ayandi akiri kuzamurwa.

Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Bugesera abaturage baho barakundana ariko iyo bigeze mumidugudu biba ibindikuko usanga uwakabonye ubufasha atariwe ubuhabwa urugero kuri Girinka no kubakira abatishoboye mukagali ka kibirizi umudugudu wa gisenyi kumusaza wakagombye kuba yarabaye uwambere mugufashwa haba mukubakirwa haba kuri girinka munyarwanda yitwa Banziriyiki Aloys
rdf irasobanutse kandi nikomereze aho kuko aho itugejeje ni heza
RDF forever , ni ukuri tutabakunda cyane , kuko tubiyumvamo cyane , buri kintu cyose abaturage tuba twumva twakorana nabo kuko ni RDF ni inyangamugayo cyane kandi na abantu bagira ubuntu cyane
ntacyo wanganya RDF ubu rero aba baturanyi batanzaniya bari baziko baduhimye ariko abnayrwanda twiyemeje gushyira hamwe tubifashijwemo nizi mfura zacu za RDF, ntacyo wabaveba pe, umutekano iterambere byose baraduhaye
erega ntacyo umuntu yanganya RDF nukuri pe cyeretse icyo zidashoboye nicyo zitadukorera,abaturage twibonamo RDF kandi nayo nuko itwibonamo
cyera twabonaga abasirikare tugahita duhunga twiruka kuko babaga bameze nk’ibisimba ariko ubu ngubu turababona tukabasuhuza bakatwakirana urugwiro bakadufasha, bakatuvuza, bakatwubakira mbese Imana ijye ibaha umugisha kuko nta kindi njye nabasabira.