Bugesera: Aremera icyaha cyo gutera inda umwana w’imyaka 14
Umusore witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko, aremera icyaha cyo gusambanya umwana wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza maze akamutera inda.
Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, Hakizimana yemera icyaha maze akagisabira imbabazi, ariko akavuga ko nta kintu na kimwe yigeze amushukisha.
Yagize ati “Ni umwana duturanye, yavaga ku ishuri maze agaca aho nkorera umwuga wo gusudira tukaganira nibwo twageze aho turaryamana, tumaze kuryamana inshuro zirenga eshatu.”
Uyu mugabo usaba imbabazi, arasaba ko atafungwa kugira ngo abashe kwita kuri uwo mukobwa ndetse n’umwana atwite azamubyare se ahari amufashe kumwitaho. Uwo mwana watewe inda afite imyaka 14 y’amavuko, akaba yiga mu ishuri ribanza rya Nyagihugika ryo mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera.
Kuri ubu inda atwite ifite amezi abiri. Hagati aho ariko yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kugira ngo akorerwe isuzuma niba nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yanduriyemo.
Polisi itangaza ko Hakizimana icyaha yakoze gihanishwa n’ingingo ya 190, yo mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha; iyo ngingo ikaba iteganya igifungo cya burundu y’umwihariko ku muntu mukuru usambanyije umwana utarageza ku myaka 18.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Agomba guhanwa kuko ababariwe ntagaciro umwana yabafite
Ubuhamya: hari umusore nzi byabayeho, ayitera umwana wa 13 ans. Bagiye kumufunga, umukobwa amusabira imbabazi ababyeyi be na Leta baranga!Umusore bamukatiye igifungo cy’imyaka 10 kuko yemeraga icyaha kandi akazatunga uwo mukobwa akarera n’umwana we. Umukobwa icyo yakoze, yaramusuye, aramusura ye! Ariko asiragira mu nkiko asaba ko umugabo we yafungurwa. Imbabazi zarabuze, umuhungu akora isheni arayirangiza, mu gufungurwa, uwo munsi nyamukobwa na Kibwa nibo bagiye kumwakira nk’umwami. Ubu bari kumwe, baratuje, barubahana, Imana yabahaye umugisha bafitanye abana batatu.Nubwo yafungwa azaba azize IKARAMU (amategeko) ariko ubundi kumufunga ntibikemuye ikibazo cy’iyo family y’abana (20-14ans)
uriya mugabo ba mubabariye azatware umugore we kuko babyunvaga kimwe
none se ko uwamuteye inda abyemera,kandi akaba achaka no kumufacha ,ubuyobozi bwa mubabaliye, nubundi ko nibamufunga ko uwo mukobwa aza bura byose, kandi ahari uwo musore yari kuza musubinza mwishuri.Lata muko utekereze neza utazabura byose.naho ubundi bafunga utemera amakosa , kandi na makosa ara tandukanye umugabo,none se we yanjya ga ho atazi ko gusambana atarishyaha, muko sabira umugabo wawe ibabazi kuko mwafatanyije, kandi mwabyunvanga kimwe.
none se ko uwamuteye inda abyemera,kandi akaba achaka no kumufacha ,ubuyobozi bwa mubabaliye, nubundi ko nibamufunga ko uwo mukobwa aza bura byose, kandi ahari uwo musore yari kuza musubinza mwishuri.Lata muko utekereze neza utazabura byose.naho ubundi bafunga utemera amakosa , kandi na makosa ara tandukanye umugabo,none se we yanjya ga ho atazi ko gusambana atarishyaha, muko sabira umugabo wawe ibabazi kuko mwafatanyije, kandi mwabyunvanga kimwe.
uriya mugabo agomba guhanwa