Bugesera: Arashakishwa nyuma yo kugerageza guha ruswa abapolisi bakayanga

Umugabo witwa Mvukiyehe Marc arashakishwa na polisi nyuma yo kugerageza guha abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi ijana kugira ngo bamureke ajyane imodoka yari atwaye irimo amagerekani arenga ijana arimo Melace ikoreshwa benga inzoga itemewe ya kanyanga.

Mvukiyehe yafashwe mu gicuku cyo kuwa 14/5/2012 ku isaha ya saa sita z’ijoro ubwo yari ageze mu murenge wa Rilima; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege.

Ati “polisi yari ifite amakuru ko imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite plaque numero RAB 344 C ihagurutse i Kigali ipakiye melace ikorwamo inzoga itemewe ya kanyanga ikaba iyijyanye mu kagari ka Nyabagendwa mu murenge wa Rilima”.

Badege avuga ko polisi yahagaritse iyo modoka maze abapolisi bamwaka ibyangombwa undi mukubitanga ashyiramo amafaranga ibihumbi ijana, polisi igiye kumwambika amapingu ngo imufunge maze ahita yiruka ata imodoka ye aho.

Umuvugizi wa Polisi atangaza ko ubu polisi irimo gukorana n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo Mvukiyehe abashe gutabwa muri yombi, kandi srizera ko nta kabuza ari bufatwe kuko abaturage bamuzi kuko ari umuturage wo mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera.

Kugeza ubu iyo modoka ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, ikaba izahava nyuma ari uko uwo mugabo yabonetse; nk’uko byemezwa na polisi ikorera muri ako karere.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

MVUKIYEHE Marc ntampamvu yakagombye kwiruka ahunga police kuko yarafite ibisobanuro niba ntakindi yikeka. Kuba yakuye mumufuka ibyangombwa bikavanamo n’amafaranga si ikibazo atasobanurira uwariwe wese keretse niba kubikana amafaranga n’ibyangombwa ari icyaha!!!
Namugira inama yokwijyana kuri police agasobanura ikibazo cye, bitari ibyo azihishahe police y’uRwanda ko ikorera hose mu Gihugu no hanze yacyo. ABAKIRE SI ABANTU UBWO HARI ABANDI BAJYA KUMUBOHOREZA IMODOKA YE YAFUNZWE!!!!!!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka