Bugesera: Abayobozi bavumbuye ibidindiza imihigo y’akarere
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buremeza ko kudashyira hamwe kw’inzego zinyuranye, ari yo ntandaro yo kutesa imihigo uko bikwiye.

Bwabitangarije mu mwiherero w’iminsi itatu waberaga mu karere ka Musanze, kuva ku itariki 21 Kamena kugeza ku itariki 23 Kamena 2019, aho abawitabiriye bemeza ko bagiye gukosora amakosa bagwagamo yo kudahuza kw’imikoranire hagati ya Komite Nyobozi y’Akarere, Abafatanyabikorwa (JADF) n’inama Njyanama.
Angelique Umwari, Umuyobozi w’akarere wungirihje ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko impamvu nyamukuru y’uwo mwiherero ari ugukosora aho bafite icyuho mu miyoborere.
Avuga ko inzego zinyuranye zakoraga zidahuriza hamwe, icyo kibazo kikaba cyaradindije ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ariko ngo kikaba cyabonewe umuti.

Agira ati “Impamvu nyamukuru yatumye tuza muri uyu mwiherero, ni uko twari twarabonye ko dufite icyuho, akarere kagakora ibyako, abafatanyabikorwa bagakora ibyabo, kandi twese umugozi dutahiriza ari umwe, ugasanga n’ibibazo akarere tugira ntitubasha kubikemura kandi ku ruhande hari undi wabikemuye ntiduhuze amakuru ngo tubimenye”.
Akomeza agira ati “Niyo mpamvu y’uyu mwiherero, aho twese twagiye hamwe duhuza ibikorwa dufite, tureba aho dufite icyuho noneho uwabasha kuziba cya cyuho nawe akabitugaragariza.
Ubu twese twiyemeje ko muri 2019-2020, hari ibyo tugiye gukora n’aho tugiye gushyira imbaraga mu kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo”.
Kamuzima Phoïbe, umwe mubitabiriye uwo mwiherero, avuga ko imikoranire y’inzego ari ikintu gikomeye akuye muri uwo mwiherero, akaba hari byinshi agiye kurushaho kunoza mu kuzamura iterambere ry’abaturage nk’umuntu ukora mu ishami ry’ubuhinzi.
Ati “Icya mbere dukuye muri aya mahugurwa cyanshimishije, ni uko nasobanukiwe ko JADF ari urubuga ruhuza abafatanyabikorwa bose b’akarere n’akarere ubwako karimo. Tugiye gukorana neza kuko muri iyi nama twemeranyijwe ko hagiye kuba ubufatanye, dutegurire akazi hamwe, bitume tugashyira mu ngiro dufatanyije, ndetse twese imihigo, twumva ko ibikorwa by’akarere bitureba”.
Ubuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF), nabwo bwemeza ko ikibazo cyo kutesa neza imihogo cyaterwaga no kudashyira hamwe kw’inzego zinyuranye arizo urwego rw’abafatanyabikorwa, urwego rw’ubuyobozi na njyanama, nk’uko bivugwa na Murenzi Emmanuel, Umuyobozi wa JADF mu karere ka Bugesera.

Agira ati “Ikintu cy’ingenzi dukuye muri uyu mwiherero ni uguhuza inzego. Hari ibintu byinshi cyane abafatanyabikorwa bakoraga ntibigaragare mu mihigo, ugasanga akarere kagaragaje imihigo mike cyangwa se ibintu bikeya byakozwe kandi hari byinshi byakozwe. Rero ubu bwari uburyo bwo kubihuza ku buryo byazamura ijanisha ry’imihigo yacu”.
Murenzi yavuze ko kuba inzego zose zigiye gukorana no guhanahana amakuru, akarere kagiye kwiharira umwanya wa mbere mu mihigo iri imbere.
Umuyobozi w’akarere wungirije Umwari Angelique, yijeje abaturage bo mu karere ka Bugesera kutazabatenguha mu nshingano bahaye abayobozi.
Ati “Icyo nakwizeza abaturage, ni uko inshingano baduhaye tutazabatenguha, niyo mpamvu nyamukuru y’umwiherero ni ukugira ngo twese duhuze imbaraga dushake ibisubizo ku bibazo byose abaturage bafite, tunareba kure nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abitubwira ko umuyobozi ari ugomba kureba kure”.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abakozi banyuranye b’akarere, abakozi b’urwego rw’abafatanyabikorwa, n’abagize inama Njyanama y’akarere.
Ubuyobozi bukaba bwafashe ingamba z’uko mu mwiherero w’ubutaha bazajya bawutumiramo n’abayobozi mu nzego zo hasi kugeza ku rwego rw’umudugudu n’isibo, mu kurushaho kwegereza abaturage imihigo no kuyigira iyabo.
Mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018, akarere ka Bugesera kaje ku mwanya wa 11 n’amanota72,1, aho kari kavuye ku mwanya wa 22 n’amanota 76,95 mu mihigo y’umwaka wa 206/2017.
Ohereza igitekerezo
|