Bugesera: abayobozi barashishikarizwa kwegera abaturage

Ubwo yasuraga akarere ka Bugesera, tariki 05/01/2012, Makombe Jean Marie Vianney, umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, yasabye abayobozi kwegera abaturage kugirango babashe kubakemurira ibibazo ibyananiranye bikajyanwa mu nkiko.

Makombe yabitangaje ari kumwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Bugesera ubwo bahuraga n’abaturage bo mu mirenge ya Kamabuye, Nyarugenge na Ruhuha mu rwego rwo kumva no gukemura ibibazo byabo ndetse no kungurana ibitekerezo.

Ibibazo byinshi abaturage bagejeje kuri abo bayobozi bishingiye ku makimbirane y’amasambu no kugezwaho ibikorwa by’iterambere birimo amashanyarazi.
Makombe yabwiye abo baturage ko bagomba kurwanya ruswa n’akarengane kuko bimunga igihugu. Ati “igaragarira [ruswa] mu bintu byinshi kuko hari igihe itangwa yitwa impano ndetse ikanitwa amazina menshi”.

Yabashimiye ibikorwa bakora birimo ubuhinzi kuko byatumye inzara yarangwaga muri ako karere yaracitse burundu none akarere n’intara bikaba bisigaye ari ikigega cy’igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yabwiye abaturage ko bagomba guca amakimbirane n’intonganya mu muryango.

Yabashimiye uburyo bakomeje kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko ubu akarere kageze ku gipimo cya 82% mu gihe intara y’ibirasirazuba igeze ku gipimo cya 88%.

Igikorwa cyo kuganira n’abaturage kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kirimo kubera mu gihugu hose kuva tariki 13/12/2011 kugeza tariki 30/01/2012.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka