Bugesera: Abayobozi bahuguwe ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangije amahugurwa ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, agamije kubongerera ubumenyi ku kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Abayobozi banyuzwe n'inyigisho bahawe
Abayobozi banyuzwe n’inyigisho bahawe

Ni amahugurwa yatangirijwe mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, ariko akazagera ku bayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

Ni nyuma yuko hagiye hagaragara icyuho ku ruhare rw’abayobozi, aho bamwe bahishira ibyaha by’ihohoterwa akenshi rikorerwa mu ngo bayobora, cyangwa bakunga umuryango w’umwana wasambanyijwe n’umuryango w’uwa musambanyije, hakaba n’abandi basaba ruswa abakekwaho ibyaha, mu rwego rwo kubahishira.

Intara y’Iburasirazuba yaje ku isonga mu bushakashatsi RIB yakoze, hagati ya Nyakanga 2018 na Kamena 2021, ku cyaha cyo gusambanya abana, kuko uru rwego rwakiriye amadosiye kuri iki cyaha agera 4,662, ikurikirwa n’Umujyi wa Kigali wakorewe amadosiye 2,337, Intara y’Amajyepfo ku mwanya wa gatatu na dosiye 2,288, mu gihe Iburengerazuba hakiriwe dosiye 1,983, naho mu Majyaruguru hakirwa dosiye 1,570.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bishimiye ubumenyi bahungukiye, kuko bugiye kubafasha mu guhindura imikorere ya buri munsi ku bibazo bagendaga bahura nabyo.

Dr. Thierry Murangira avuga ko aya mahugurwa azafasha abayobozi gukosora amwe mu makosa bajyaga bakora
Dr. Thierry Murangira avuga ko aya mahugurwa azafasha abayobozi gukosora amwe mu makosa bajyaga bakora

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudgu wa Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima, Jean Bosco Gatera, avuga ko yungukiye byinshi by’umwihariko mu isomo ryo gukora raporo.

Yagize ati “Gukora raporo ku ihohoterwa cyangwa n’ibindi byaha, hari igihe woherezaga ifoto gusa ku muyobozi n’ayandi makuru macye, ariko batweretse raporo yuzuye uko iba imeze n’ibigomba kuba biyigize, kugira ngo ifashe mu iperereza, bikazadufasha kujya tuzikora kinyamwuga nyuma y’amahugurwa twahawe.”

Umunjyanama w’ubuzima mu Murenge wa Rilima, Charlotte Uwimana, avuga ko hari ibyakorwaga, gusa ngo ntabwo yari azi ko bigize icyaha.

Ati “Hari ibyo twabonaga ari ibisanzwe nko gukomeretsa umuntu, ariko nyuma y’aya mahugurwa twamenye ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’amamategeko, kandi kiri muri byinshi bikorerwa mu miryango y’abo tuyobora. Namenye ko mudugudu abaye adahari nanjye iyo raporo nayikora kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubutabera mu gihe kihuse.”

Hari abayobozi bagaragaje ko hari ibyakorwaga bakabona ko atari ibyaha kandi nyamara bigize ibyaha
Hari abayobozi bagaragaje ko hari ibyakorwaga bakabona ko atari ibyaha kandi nyamara bigize ibyaha

Agaruka ku mpamvu y’amahugurwa ku bayobozi mu nzego z’ibanze, Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yagaragaje uburemere n’ingaruka mbi z’ibi byaha ku muryango nyarwanda ndetse n’ejo hazaza ku bana, bityo ko harimo amasomo azafasha guhindura imyumvire.

Yagize ati “Muri izi nyigisho harimo izijyanye n’imyitwarire myiza igomba kuranga umuyobozi, kumenya icyo amategeko avuga ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, uko bakora raporo ku ihohoterwa irimo amakuru yuzuye yafasha ubugenzacyaha. Hari kandi gutabariza inzego zibishinzwe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba, ndetse no kurinda ibimenyetso bifasha mu gutanga ubutabera”.

Biteganyijwe ko ku ikubitiro aya mahugurwa azahabwa abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, akazakomereza no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka