Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera ko kuzamura imibereho myiza y’abaturage bashinzwe ari inshingano zabo bose, kandi imibereho igahinduka igana imbere, kuko utajya imbere, aba asubira inyuma.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude n'abayobozi bo mu Karere ka Bugesera
Minisitiri Musabyimana Jean Claude n’abayobozi bo mu Karere ka Bugesera

Ibyo yabivuze tariki 5 Mata 2024, ubwo yari mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo gusoza umwiherero w’iminsi itatu (3-5 Mata 2024) wahuje Abakozi b’Akarere ka Bugesera, Imirenge n’Utugari, aho bose hamwe bageraga ku bakozi 445.

Yagize ati, “Inshingano zacu ni uguhindura imibereho y’abo dushinzwe, kandi igahinduka ijya imbere, bijyana n’uko n’isi ihinduka…, nta muyobozi ukwiye gushimishwa n’uko abatarage ayobora badahinduka ngo batere imbere, icyo gihe ntacyo uba wangiza, ariko nta n’icyo uba ukora”.

Ikindi Minisitiri Musabyimana yagarutseho ni uko ku nzego z’ibanze, ibijyanye no kureba imibereho myiza y’abaturage bitagomba gushingirwa kuri za raporo za ‘statistiques’, ahubwo abayobozi baba bagomba kumenya abantu bafite ibibazo abo ari bo, amazina yabo, igituma ari ba bafite ibyo bibazo, kugira ngo n’igihe habonetse ubushobozi bwo kubafasha babe bari bafashwa, ntahabeho kwibeshya no gufasha abatagombye gufashwa.

Ku bijyanye na serivisi abaturage bahabwa , Minisitiri Musabyimana yavuze ko, Akarere ka Bugesera kari mu myanya y’inyuma mu bipimo bigaragaza uko uturere duhagaze muri serivisi duha abaturage, bityo ko abo bayobozi bose, bari muri uwo mwiherero bagomba kujya gushyira mu bikorwa ibyo bawukuyeho kandi umusaruro uzagaragarira mu kuzamuka mu bipimo bya serivisi batanga mu nzego zitandukanye.

Ku bijya bivugwa ko ku rwego rw’Akagari haba hatangirwa serivisi mbi, kubera umubare muto w’abakozi, Minisitiri Musabyimana yavuze ko ntaho umubare w’abakozi uhurira no gutanga serivisi mbi, kuko ngo uko abakozi baba bangana kose, batanga serivisi nziza bigakunda.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yaganiriye n'abayobozi ku nzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera
Minisitiri Musabyimana Jean Claude yaganiriye n’abayobozi ku nzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera

Yagize ati, “ Gutanga serivisi nziza, n’ubuke bw’abakozi ku Kagari, ntabwo ari cyo kibazo gikomeye, kubera ko mushobora kuba muri bakeya,umubare w’abakozi ku Kagari ujyanye n’inshingano bafite. Ikibazo ahubwo gishobora kuba gihari ni ikibazo cy’ubushobozi bw’abakozi bahari (qualite). Aho bakorera, icyo ni kibazo turimo gukemura, ibikoresho bakoresha, kurusha uko ari umubare w’abakozi. Gutanga serivisi nziza, ubihuza n’umubare w’abakozi, hari aho bikora, ariko hari n’aho bidakora”.

Insanganyamatsiko y’umwiherero w’abo bayobozi igira iti, “Uruhare rwanjye mu mibereho myiza y’umuturage n’iterambere rirambye.”

Iby’ingenzi mu byaganiriweho n’abari bawurimo, harimo gufasha abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye, umutekano, gahunda zo kunoza isuku n’isukura, imikorere n’imikoranire, kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite n’ibindi, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko umusaruro wari witezwe muri uwo mwiherero wagezweho, kuko bagize umwanya wo kwisuzuma, bamenya ahari intege nke.

Yagize ati, “ Ahari intege nkeya, ahambere ni ukutanoza serivisi umuntu atanga, wibwira ko wakoze igice cyawe, ikindi kizakorwa n’undi. Ariko twaje kubona ko, kugira ngo serivisi ibe inoze, ni uko umuturage wakugezeho, umufasha ibyo wowe ushinzwe, n’ibyo udashinzwe biri ku wundi, akaba ari wowe umugezayo…”

Murebwanayo Laetitia umwe mu bitabiriye uwo mwiherero, yavuze ko binyuze mu biganiro bitandukanye bahawe, basanze hari aho bafite icyuho kandi ko hari ibyo batakoraga kandi nta mikoro atasanzwe bisaba, ndetse ko hari n’inzego batakoresha uko bikwiye, harimo urubyiruko, abagore, inkeragutabara, abikorera n’abandi, ari ibyo byose ubu bakaba bagiye kubikora neza kurushaho. Ikindi yavuze ni uko bavuye muri uwo mwiherero biyemeje kujya bagisha inama, kandi bakemera kuyigirwa mu kazi kabo ka buri munsi, bagamijwe gutanga serivisi inoze, no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka