Bugesera: Abaturage bazindukiye ku karere ngo kabishyurize rwiyemezamirimo wabambuye
Abaturage babarirwa muri 30 baramukiye ku biro by’akarere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu tariki 30/05/2014 basaba kubishyuriza amafaranga rwiyemezamirimo witwa Arusha Jerome yabambuye kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize.
Aba baturage bakomoka mu turere dutandukanye bavuga ko bagize uruhare mu bikorwa byo gutunganya igishanga cya Rurambi , iyo mirimo yakozwe mu mpera z’umwaka ushize nk’uko bivugwa na Karamira Cyprien waje avuye mu karere ka Kirehe.
Agira ati “kuba umwaka ushize kugera ubu nta faranga na rimwe twari twabona, ubu twarariye twarimaze kuko imyenda umuntu yazanye yagiye ayigurisha kugirango abone icyo ararira”.
Aba bakozi bavuga ko bageze aho baritahira kuko abenshi bari baratangiye kuba abajura mu tugari n’imidugudu ituranye n’icyo gishanga aho bajyaga mu mirima y’abaturage kwiba ibyo kurya nk’uko bivugwa na Nsengiyumva Saidi.
Ati “icyadutangaje ni uko twumvise ko barimo guhemba hanyuma tuje yanga kuduha amafaranga yacu, kuko abagiye bayabona ngo babanzaga gutanga ruswa y’ibihumbi bibiri”.
Kuri ubu hari bamwe muri abo bakozi umuyobozi w’akagari yacumbikiye mu biro by’akagari kuko nta hantu ho kurara bari bafite.
Uwitwa Habimana Erneste avuga ko amaze amezi atatu atabana n’umugore we kuko yagiye acyeka ko amafaranga umugabo yakoreye muri icyo gishanga yayahaye abandi bagore.

Rwiyemezamirimo Arusha Jerome avuga ko muri iyi minsi yatangiye kwishyura aba baturage ariko hagakurwamo amafaranga y’ibiribwa abaturage by’umwihariko abaturutse kure y’igishanga cya Rurambi bahabwaga mu minsi y’akazi, ni mukiganiro kuri telephone igendanwa kuko we yanze kugera ku karere aho abo baturage bari.
Yagize ati “ twatangiye guhemba ariko bamwe mu bakozi banga amafaranga kuko twagiye dukuramo ayo bagiye barira kuko twabahaga ibyo kurya, ndetse bamwe bakavuga ko tutagomba kuyabakata ahubwo bigomba guhwaniramo n’iminsi twatinze kuyabaha”.
Abaturage ariko bo ntibemeranywa na rwiyemezamirimo aho bavuga ko harimo akarengane mu kubishyura amafaranga nkuko bivugwa na Manirakiza Varelie waturutse mu karere ka Huye.
Yagize ati “nkanjye nafashe ibiro bitandatu by’ifu y’agahunga ariko ayo barimo ku nkata ntahuye nibyo kurya nafashe, ikindi kandi hari aho twandikaga ntibahazana kuko baratubwira ayo bishakira”.
Aba baturage aho bari ku biro by’akarere baje guhumurizwa n’uhagarariye umushinga PADAB watanze isoko ryo gutunganya icyo gishanga ko agiye gukurikirana ikibazo cyabo bakishyurwa amafaranga bakoreye.
Ubuyobozi bw’akarere bwahise bushaka rwiyemezamirimo Arusha Jerome kugirango akemure ikibazo cy’aba baturage, ariko mu gihe hategurwaga iyi nkuru bari bakimutegereje ataraza.
Abaturage bose bakoraga mu gishanga cya Rurambi bagera kuri 400, ariko abafite ikibazo cyo kudahembwa ni 80.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje pepe!Mu busanzwe igihugu kiba kiza igihe umuturage afashwe neza.Bikunze kugaragara ko ba Rwiyemezamirimo bakunze kwambura.LETA ifatanyije n’abikorera nibarebe uburyo hajyaho abagenzuzi bakurikirana umunsi ku munsi ko Rwiyemezamirimo yubahiriza ibyo asabwa byose. Bijye bimenyakana hakiri kare n’aho ubundi hari abo bashobora kuzitura umujinya