Bugesera: Abaturage bagiye gusinya amasezerano y’isuku n’umutekano

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye ubuyobozi mu Karere ka Bugesera gutegura no gusinyana n’abaturage amasezerano ku kwimakaza isuku, irondo, gufata neza ibikorwa remezo, serivisi nziza na mituweri.

Yabisabye kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023, mu biganiro byamuhuje n’abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Mirenge ya Rilima na Rweru ku ngingo irebana n’ingamba zo kugira isuku, umutekano, mituweri no gutanga serivisi nziza.
Guverineri Gasana yasabye abaturage kurangwa n’isuku ku mubiri, mu ngo, aho batuye ndetse n’aho bakorera.

Yabasabye kandi kubana neza, gukora cyane bagamije iterambere ry’imiryango yabo no guharanira kugira ubuzima bwiza.

Yavuze ko icyo ubuyobozi bw’Igihugu bushyize imbere ari uko umuturage agira ubuzima, agatekana kandi agatera imbere.

Yasabye by’umwihariko abayobozi ko bakwiye gusinyana n’abaturage abasezerano yo kwita ku isuku, umutekano, gufata neza ibikorwa remezo, gutanga serivisi nziza na kwishyura mituweri.

Yagize ati “Buriya ntimwasinya amasezerano ku isuku, irondo, ibikorwa remezo, serivisi nziza na mituweri? Umukuru w’Umudugudu agasinyana n’uw’Akagari, abaturage nabo bakiyemeza ko bazabigeraho bagasinyana na Mudugudu.”

Abaturage bavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe n’ubuyobozi cyane ko bimwe biri no mu bushobozi bwabo.

Umwe yagize ati “Kubungabunga umutekano, kugira isuku umuco, kwishyura mituweri, gufata neza ibikorwa remezo, si ibintu bidusaba byinshi kandi biroroshye uretse kutabyumva gusa, uyu muhigo rwose tugiye gukora iyo bwabaga tuwuhigure.”
Akarere ka Bugesera gaherutse guhagarika by’agateganyo bamwe mu bayobozi ku rwego rw’Umurenge bazira kutita ku isuku.

Ubukangurambaga ku isuku nibwo burimo gukorwa mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba ndetse hakaba haranashyizweho itsinda riyigenzura ku rwego rw’Intara aho basura Uturere bakareba aho igeze ishyirwa mu bikorwa, imbogamizi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka