Bugesera: Abari aba Local Defense Force barasaba akarere kubaha imperekeza

Abari aba Local Defense Force mu karere ka Bugesera, baravuga ko ngo bakoze akazi katoroshye mu gihe bari bamaze muri aka kazi, iyi ikaba ari yo mpamvu basaba ubuyobozi bw’akarere kubaha imperecyeza ngo bitewe n’uko banahuriyemo n’ibibazo byinshi.

Benshi muri bo bavuga ko hari byinshi batari bemerewe, urugero ni nko muri gahunda ya GIRINKA, aho ngo bagiye batombora inka ntibazihabwe bitewe n’uko ngo bakoraga ako kazi, dore ko harimo n’abagiye bahuriramo n’impanuka zitandukanye.

Baragira bati “twe ntitwafatwaga nk’abandi baturage basanzwe ngo duhabwe bimwe mubyo abandi baturage bahabwaga, aha rero niho dusanga baratwibagiwe akaba ariyo mpamvu natwe baduha imperekeza kugirango tubashe kuyikoresha maze twiteze imbere”.

Abahoze ari ba Local Defense mu karere ka Bugesera ubwo basezererwaga ku mugaragaro.
Abahoze ari ba Local Defense mu karere ka Bugesera ubwo basezererwaga ku mugaragaro.

Kuri iki cyifuzo cyabo, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko ngo nta mafaranga akarere kabateganyirije kubaha, gusa bukabizeza ko buzabafasha, nk’uko bivugwa na Rwagaju Louis, umuyobozi w’akarere ka Bugesera.

Agira ati “tuzabafasha binyuze mu kubashyira mu makoperative, kugira ngo bajye ariho babonera ubufasha, burimo nko kujya bakora akazi k’umutekano ahacyenewe abakozi, ndetse banayakoreremo n’indi mishinga y’iterambere”.

Uwo muyobozi asaba abayobozi b’imirenge ko bitarenze uku kwezi kwa Karindwi baba bamaze kubashyira mu mashyirahamwe kugirango ibyo babateganyiriza bibashe gushyirwa mu bikorwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kandi bwizeza aba bari ba Local defense force ko mu gihe bazaba bari mu makoperative, ko buzakomeza kubaha ubufasha burimo amahugurwa, ndetse no guhanga imishinga iciriritse yabateza imbere.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

akazi ba local defense bakoze turakabashimira kandi bazanakomeze gushakira umutekano igihugu cyabo

kayiranga yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka