Bugesera: Abapolisi banze kwakira ruswa bashimiwe ku mugaragaro
Abapolisi babiri bakorera mu Karere ka Bugesera bakoze ibikorwa by’indashyikirwa banga kwakira amafaranga bagenewe ya ruswa kugira ngo bafungure abantu cyangwa ibintu bashimiwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa polisi ku rwego rw’igihugu.
Abapolisi bashimiwe ni PC Bayingana Fred wanze ruswa y’ibihumbi 70 yababwaga n’umuturage kugira ngo arekure abo mu muryango we bari bafashwe na polisi batetse kanyanga, aho kugira ngo ayakire ahubwo yihutira kumuta muri yombi.
Undi washimiwe ni Caporal Nsanzamahoro Silas ukorera kuri posite ya polisi yo mu Murenge wa Ruhuha nawe wahawe ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda n’umuturage kugira ngo arekure igare ryari ryafashwe ritwaye kanyanga. Nawe ntiyayafashe ahubwo yihutiye kumuta muri yombi aramufunga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Rubagumya Richard avuga ko polisi y’igihugu yahisemo gushimira aba bapolisi ibaha ibyangombwa by’ishimwe kuko bakoze ibikorwa by’indashikirwa.
Yagize ati “bakoze ibikorwa by’indashikirwa kandi bagize ubutwari n’ubunyangamugayo ari nabyo bigomba kuranga umupolisi wese. Aha ndashishikariza buri mupolisi kuko agomba kugira ubutwari bwo kwanga umuntu wese wabashuka ashaka kubakoresha amakosa”.
Supt. Rubagumya avuga ko abaturage bagomba kumenya ko uburenganzira bwabo batabugura kandi ko polisi itazihanganira umuntu wese utanga ruswa ndetse n’uyirya kuko bose bafatwa kimwe kandi amategeko agomba kubahirizwa.

Akomeza agira ati “ndasaba buri wese gutanga amakuru y’ahagaragara ruswa hose. Dore ko uwayitanze ahahombera, kuko uretse igifungo atanga n’ihazabu ikubye inshuro nyinshi zayo yatanze, bityo bigahombya n’abo mu muryango we ndetse n’igihugu muri rusange”.
Ubuyobozi bukuru bwa polisi y’igihugu kandi burasaba abapolisi bose kwitandukanya n’ibikorwa bibi bituma isura yabo nziza bafite yangirika cyangwa hagira uyangiza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|