Bugesera: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru bahuriye muri kongere maze bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize kandi banatangaza ibyo bashyize imbere muri uyu mwaka.

Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko abanyamuryango bishimira ibyo bagezeho birimo nk’amatora y’abadepite uburyo yitabiriwe ndetse n’ibikorwa by’iterambere abanyamuryango bagiye bageraho.

Yagize ati “FPR-Inkotanyi nka moteri y’imiyoborere myiza, tugomba gushishikariza Abanyarwanda gukora, tubashishikariza kwiteza imbere, tubagira inama zibereka gahunda y’amajyambere no kubasaba gushyiramo imbaraga kugirango babashe kwiteza imbere”.

Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Bugesera.
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Bugesera.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2013 bagize abanyamuryango bindashyikirwa bageze ku bikorwa by’iterambere, birimo nko kubaka inganda, abubatse amahoteri manini yo ku rwego rwo hejuru, abandi nabo bagera ku bikorwa bihebuje by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “ibyo bikorwa by’indashyikirwa byagiye bihindura isura y’akarere ndetse binatanga akazi ku bantu benshi”.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera biyemeje gukomeza kuba moteri y’iterambere ndetse no gukomeza kuba intangarugero muri gahunda za Leta ari nako bazikangurira abandi nk’uko bivugwa na Mukamurenzi Valerie, umwe muri abo.

Yagize ati “twiyemeje kuba aba mbere mu kubungabunga umutekano kuko ariwe uzatuma tubasha gukora dutuje no kutugeza ku ntego zacu twiyemeje kugeraho. Twiyemeje kuzajya dutangira amakuru ku gihe kandi dufatanya n’izndi nzego ndetse turushaho gukomeza ibikorwa biduteza imbere”.

Abadepite bitabiriye kongere ya FPR Inkotanyi (babiri ibumoso) bari kumwe na chairman berekwa ibyagezweho.
Abadepite bitabiriye kongere ya FPR Inkotanyi (babiri ibumoso) bari kumwe na chairman berekwa ibyagezweho.

Abo banyamuryango biyemeje kwitabira igihe cy’ihinga batera kare kandi bakoresha ifumbire yaba mvaruganda cyangwa iy’imborera, kandi bakaniyemeza gufata neza ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’ibindi bagezeho, ndetse no gushyimangira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Kongere ya FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera yitabiriwe na depite Kaboneka Francis na depite Numukobwa Justine, ndetse abayitabiriye bakaba barasusurukijwe n’umuhanzi Eric Senderi.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu se igikorwa cy’Ubudashyikirwa kirimo,amatora byari inshingano ya buri wese,ubu se iyo muvuga nibura abantu bo muzi twaremeye ko inka zihari nziza cyane zishishe,zishimishije,ubu mwirengagije igipimo turiho turwanya bwaki koko nimubaze Dr Alfred, mukavuga amazu meza twubakiye abatishoboye,mu kavuga koperative y’urubyiruko yaguze imodoka zitwara abagenzi,mukavuga aho tugeze twiyubakira amasoko ya kijyambe na road market,mutirengagije Udukiriro 2 Twuzuye Dukora neza(Craft Business Center). Naho inganda zo kuri arrete se ugirango zifite akamaro cyane ku umuturage?Abahabonye akazi ni abapagasi nk’abandi bose.Bongeraho no kudufungi Rwakibirizi yacu,twakuze dusangaho,mutazi nuko yaje.

consolata yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

erega nuwutagira amaso arumva , ibyo FPR imaze kugeza kuri iki gihugu ni byinshi cyane kandi bigaragarira buri wese, kandi ikigaragara nuko ikataje , igihe cyose abanyarwanda bakiyifitiye ikizere izabakorera icyo mwifuza cyose, FPR n’umuryango w’abanyarwanda duhuriyemo.

shingiro yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka