Bugesera: Abanyamahanga barimo gufotorwa ngo bahabwe ibyangombwa
Abanyamahanga batuye mu karere ka Bugesera kuva kuwa 3/3/2014 barimo gufotorwa ari nako hafatwa ibimenyetso bidasibika biba ku ntoki z’ibikumwe biranga buri muntu ngo bahabwe ibyangombwa bibaranga.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rurazenguruka uturere rufotora abanyamahanga bagiye kujya bahabwa ikibaranga gisa nk’indangamuntu kikaba gifite inyungu nyinshi zirimo kuzajya babona icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga ubundi batashoboraga kubona mu Rwanda no kujya muri banki nk’uko bivugwa na Jules Cesar Karangwa ashinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Bugesera.
Agira ati “gufotora no gufata ibyo bimenyetso bindi ku banyamahanga batuye mu Bugesera byahariwe iminsi ibiri, abanyamahanga batuye aha abenshi n’abakora mu bigo by’amashuri, mu mavuriro ndetse no mu mahoteli atandukanye. Abateganyijwe gufotorwa bagera ku 1800”.

Agnes Amutosi ni Umunya-Ugandakazi wigisha mu kigo cya Marankundo Girls School avuga ko yishimira ko agiye kuzahabwa ikarita nshya izamufasha kugera kuri service ubundi atabonaga afite green card, urupapuro rusanzwe ruhabwa abanyamahanga.
Ati “nishimiye ko icyangombwa nzahabwa kizamfasha kujya muri banki kwaka amafaranga nanjye nkabasha gukora ibikorwa bitandukanye kandi ubusanzwe bitabagaho”.
Igikorwa cyo gufotora abanyamahanga mu karere ka Bugesera kirasozwa kuwa 4/3/2014, ariko mu gihugu hose kizarangira tariki ya 20/3/2014.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bakangukire kwifotoza kuko nibwo tuzabasha kumenya abanyamahanga baturimo tukabashaka kumenya uko tubafasha
n’inshingano ndetse n’uburenganzira bwa buri mutura, mugendagihugu kugira ibyangombwa by’igihugu arimo, akarusho ku rwanda indangamuntu yo iguha kwiyumva neza neza nkumunyarwanda buri kimwe bakigeraho nkumunyagihugu, nkunda ukuntu u rwanda ruri kugenda rwoboshya ibintu byoshye byaba kubanyarwanda ndetse nabagenda mu rwanda