Bugesera: Abana n’ababyeyi batumvikanaga ntibakishishanya nyuma y’ibiganiro bya mvura nkuvure

Abaturage 116 bo mu miryango 29 yo mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Bugesera ari yo Nyamata, Juru na Gashora, barashima inyigisho bari bamaze amezi hafi atatu bahabwa n’umuryango w’urubyiruko witwa Rwanda we Want ku bufatanye na Interpeace Rwanda, kuko zatumye imibanire muri iyo miryango irushaho kuba myiza.

Iyo gahunda bayitangiye tariki 15 Kamena 2022, ikaba yari igamije guhuriza hamwe abakuru n’abato bakaganira byimbitse cyane cyane ku byerekeranye n’amateka y’Igihugu.

Rurinda Colbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Rwanda we Want, avuga ko muri ayo mezi agera kuri atatu bahaye urubyiruko ubumenyi ku mpamvu zateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyane cyane ku byabereye aho batuye mu Karere ka Bugesera cyangwa mu mirenge batuyemo, guhitamo abitabiriye ayo mahugurwa bikaba byarakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Mu mirenge itatu yakorewemo iyi gahunda, buri murenge wari ufitemo amatsinda abiri. Ibiganiro byakozwe mu byiciro bine, harimo icyiciro cya mbere cyibandaga ku kumva ufite umutekano muri wowe kandi ukumva ko ijwi ryawe ryumvwa mu muryango. Icyiciro cya kabiri cyibandaga ku gufasha umuntu kwakira amarangamutima akomoka ku bikomere byatewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, icyiciro cya gatatu cyibanda ku kubaka amasano mashya, naho icyiciro cya kane cyibanda ku kwagura no gukomeza impinduka mu muryango mugari. Amasomo ajyanye n’ibi byiciro bayize mu gihe cy’amezi abiri n’igice.

Bagize ibiganiro bihuza abantu bose muri rusange, bagira ibihuza abakuru n’abato n’ibindi byahuzaga abagize umuryango.

Muri rusange, ibiganiro bya Mvura Nkuvure mu Miryango ngo babitangiye mu kwezi kwa gatandatu, bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’abakuru n’abato.

Rurinda Colbert avuga ko mbere y’ibi biganiro abana batatinyukaga kubaza ababyeyi ku mateka y’Igihugu, ababyeyi na bo ntibatinyuke kubwiza abana ukuri ku byabaye.

Ati “Impinduka nziza tumaze kubona mu mezi atatu tumaze dukora mu mirenge itatu tumaze gukoreramo, tugenda tubona ababyeyi batubwira ko ubu ari bwo bamaze kubohoka bakaganiriza abana babo ibyabaye, harimo nk’abakoze Jenoside bakaba batarigeze babiganiriza abana babo. Abana na bo barabohotse bakatubwira ko ababyeyi babo bababwiye ibintu batigeze bababwira.”

Rulinda avuga ko bishimira iyo ntambwe imiryango yateye, akabizeza ko kandi nyuma yo kubigisha bitarangiriye aho, ahubwo ngo bazagumana na bo.

Mahoro Margaret, umukozi ushinzwe porogaramu muri Interpeace Rwanda bakaba na bamwe mu bagize uruhare runini kugira ngo iyi gahunda igerweho, avuga ko iyi gahunda yo kubanisha neza abagize umuryango ari ingirakamaro.

Ati “Umuryango ni wo shingiro ry’ibikorwa byose biba mu gihugu. Iyo umuryango udatekanye, ntutere imbere, Igihugu kirahungabana muri rusange, kuko iterambere ry’Igihugu rihera ku muryango ubwawo.”

Mahoro Margaret wo muri Interpeace Rwanda avuga ko iterambere ry'Igihugu rigomba guhera ku iterambere ry'umuryango
Mahoro Margaret wo muri Interpeace Rwanda avuga ko iterambere ry’Igihugu rigomba guhera ku iterambere ry’umuryango

Mahoro yatanze urugero rw’ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu babyeyi wagaragaje uko ibiganiro mu muryango byafashije abawugize kwishakamo ubushobozi buri wese azana inkunga ye nto, mu gihe kitarenze amezi atatu babasha kwisanira inzu yendaga kubasenyukiraho, mu gihe bumvaga ko bazajya ku buyobozi bakabusaba kubaha inkunga yo gusana iyo nzu.

Ati “Byaturutse kuri bya biganiro bahawe by’uko umuryango wubakwa n’abawugize iyo babashije guhuriza hamwe. Bari bamaze imyaka 20 babana ariko igikorwa nk’icyo ntibari barigeze bagitekereza.”

Mu bandi bafashijwe n’izi nyigisho harimo umuryango w’umugabo witwa Bizimana Faustin, umugore we witwa Mukandahiro Agnes n’umwana wabo witwa Uwayisenga Bellefille, bakaba batuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.

Bizimana Faustin, umugore we Mukandahiro Agnes n'umwana wabo Uwayisenga Bellefille, bishimira uko ubu babanye nyuma y'ibiganiro byabafashije kubohoka, kuganira no kubabarirana
Bizimana Faustin, umugore we Mukandahiro Agnes n’umwana wabo Uwayisenga Bellefille, bishimira uko ubu babanye nyuma y’ibiganiro byabafashije kubohoka, kuganira no kubabarirana

Bizimana wafunzwe kubera Jenoside ariko akaba ubu yarafunguwe, avuga ko ibiganiro bahawe byabagiriye akamaro kuko byatumye abohoka ku mutima. Ati “Twigishijwe uburyo bwo kwagura umubano mu muryango ndetse no hagati y’imiryango. Iri somo ryamfashije kuganiriza abana n’umugore, mbasobanurira ibijyanye no gufungwa kwanjye, kuko nari naragiye mbihorera. Aho tumaze kubonera aya mahugurwa, narabaganirije, numva babyakiriye neza, ndetse bimpesha amahoro mu rugo. Uyu munsi dufite umutekano n’ubwumvikane.”

Ibi kandi binemezwa n’umugore we ndetse n’abana bavuga ko ubu babanye neza, kuko mbere batisanzuraga kuri se kuko atababwizaga ukuri kw’ibyo yakoze muri Jenoside ngo yemere uruhare rwe, bakaba barahoraga bumva ko yarenganye ndetse bakarakarira n’abatumye afungwa. Icyakora aho afunguriwe ngo yabagaragarije ko atari yararenganye, bituma barushaho kubyumva, baranamwihanganira, babana mu mahoro.

Umwana wabo Uwayisenga Bellefille na we kuba se yari yarafunzwe ngo byagize ingaruka ku mibereho ye kuko hari ibyo yakeneraga ntabibone, akarakarira ababyeyi be, ndetse akarakarira n’abatumye se afungwa. Nyuma y’uko se afunguwe bakaganira, ngo yabashije gusobanukirwa, areka kurakarira ababyeyi be, n’abatumye afungwa.

Ati “Twaricaye turabiganira, bambwiza ukuri kw’ibyabaye, mbasha kubyakira, ndeka gukomeza kugendera ku macakubiri, niyemeza kubana n’abandi mu mahoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ashima abateguye iyi gahunda yo kubanisha neza imiryango kuko ari ugushyigikira gahunda ya Leta yo gukumira amakimbirane mu miryango.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi

Ati “Bituma umuryango wose ugira amakuru amwe, ukagira icyerekezo kimwe, bityo amakimbirane n’inyigisho mbi zikabura aho zimenera, kandi binyuze mu biganiro bikanomora ibikomere abantu baba bifite bikomoka ku mateka mabi y’Igihugu cyacu.”

Ati “Iyo rero tubonye abafatanyabikorwa baza muri uwo murongo, bafite amikoro, babasha kugera hirya no hino, bafite n’ubuhanga n’ubunararibonye mu kuganiriza abantu, bagafatanya n’ubuyobozi, bifasha Abanyarwanda gukira ibikomere, bigafasha abaturage kurushaho gusobanukirwa, bitavuye ku buyobozi gusa, ahubwo no ku bafatanyabikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka