Bugesera: Abana barasaba ababyeyi kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose
Abana bo mu karere ka Bugesera barasaba ababyeyi babo kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana. Ibyo byatangajwe kuwa 15/6/2013 mu kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’Umunyafurika.
Haracyari abana bagihura n’ibibazo mu miryango nko guhohoterwa, gukoreshwa imirimo mibi cyangwa ivunanye, abanywa ibiyobyabwenge n’ababuzwa uburenganzira bwo kwiga nk’uko byatangajwe na Mugeni Betty umwe mubana bitabiriye ibyo birori.
Yagize ati “ibi bibazo ntibyakemuka ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera abana batabihagurukiye”.

Nk’uko babigaragaje mu dukino dutandukanye, imbyino n’imivugo, abana basabye bagenzi babo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, ababyeyi nabo bakarinda abana babo imirimo ivunanye.
Umuryango Compassion International usanzwe ufasha abana yaba mu burezi n’uburere wateguye ubukangurambaga kuri ibyo bibazo maze ubugeza ku bana, ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kubarera.
Mu karere ka Bugesera ubu bukangurambaga bwaranzwe n’urugendo rwambukiranya umujyi wa Nyamata, rwitabirwa n’abana baterwa inkunga n’umuryango Compassion International, abarimu babo, umukino w’umupira w’amaguru wahuje abo bana, udukinamico, ibiganiro, imivugo n’imbyino nibyo byanyujijwemo ubutumwa bukangurira ababyeyi guharanira imibereho myiza y’umwana.
Etienne Muhoza Mugema uhagarariye ubufatanye bwa Compassion n’amatorero yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kubwira imiryango kurushaho gufata neza abana kuko hari aho bikigaragara ko hari uburenganzira bavutswa.

Ati “ turushaho gukangurira ababyeyi kurushaho gufata abana neza mu miryango, tubuza ababakoresha imirimo itajyanye nabo n’ibindi bibi bibakorerwa”.
Abo bana banahawe ibiganiro n’ushinzwe Community Policing mu karere ka Bugesera ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, aho yabakanguriye kubireka kuko ari ibyonnyi by’ubuzima n’imibereho myiza.
Ni kenshi ubukangurambaga nk’ubu butegurwa mu rwego rwo gushaka ko ibibangamira abana mu mibereho yabo bicika.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|