Bugesera: Abamaze imyaka 8 badafite amazi barayabona bitarenze Kamena 2021

Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kirekire kivugwa mu bice bimwe na bimwe by’Akarere ka Bugesera, kizaba cyakemutse ku kigero cya 85% bitarenze Kamena 2021, nk’uko bisobanurwa na Kananga Jean Damascene, ushinzwe amazi n’isukura muri ako Karere.

Abadafite amazi mu karere ka Bugesera bazayabona bitarenze Kamena uyu mwaka
Abadafite amazi mu karere ka Bugesera bazayabona bitarenze Kamena uyu mwaka

Mu gihe hari abaturage bo mu mirenge, nka Kamabuye bamaze amezi agera kuri atanu batabona amazi, abo mu Murenge wa Rweru bamaze imyaka ine (4) batayabana, naho abo mu Murenge wa Mwogo bo ngo bamaze imyaka itari munsi y’umunani (8), nk’uko Kananga abivuga, ariko agatanga icyizere ko bitarenze ukwezi kwa Kamena uyu mwaka bazaba bayabonye.

Nubwo abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera bavuga ko babuze amazi hakaba hashize igihe kirekire, n’ibibazo byatumye bayabura bigatinda biratandukanye nk’uko uwo mukozi w’Akarere ka Bugesera abishobanura.

Nk’Umurenge wa Rweru, uretse Akagari ka Nemba kabona amazi, utundi tugari ntituyabona kubera ikibazo cy’ubutumburuke. Nko kugira ngo amazi abe yagera ahitwa Batima na Nkanga hatuwe cyane, ngo bisaba kuzamuka umusozi wa Nemba, ubu iyo bohereje amazi ntagerayo, agarukira mu nzira.

Ubundi muri uwo Murenge wa Rweru, ngo bagombye kuba babona amazi aturuka ku ruganda rwa Kanyonyomba, ariko kubera ko hazamuka cyane, bituma atagerayo. Ubu muri iki gihe abaturage bo muri uwo Murenge bavoma amazi y’ikiyaga.

Uretse abo mu Kagari ka Kintambwe bafite imipompo ibiri ikurura amazi mu butaka hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba, ndetse no mu Kagari ka Batima nabo bafite imipompo ibiri, gusa ngo iyo muri Batima bayibyeho akantu ntirimo gukora muri iyi minsi.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo cy’ibura ry’amazi mu Murenge wa Rweru bitewe n’ubutumburuke, Akarere ka Bugesera gafatanyije n’Ikigo gishinzwe iby’amazi ‘WASAC’ ngo barimo gukora ku buryo bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2021, bazaba babonye amazi ku buryo buhoraho, kuko ngo imashini izajya iyazamura irahari hasigaye kubona amatiyo manini ayagezayo, ayavanye mu Murenge wa Mayange.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Murenge wa Kamabuye ndetse n’igice kimwe cy’Umurenge wa Ngeruka, ngo cyatewe n’ibikorwa byo kubaka umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro, byatumye imiyoboro y’amazi y’uruganda rwa Ngenda icika.

Ariko ubu ngo mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Akarere karimo gusaba ikigo gishinzwe ibyo kubaka imihanda (RTDA), kugira ngo bimure imiyoboro y’amazi, abaturage bayabone kuko hashize igihe barayabuze, nyuma bakomeze ibyo kubaka umuhanda ariko abaturage bavoma.

Ibyo rero ngo bishobora kuba byarangiye amazi yabonetse muri iyo Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka bitarenze itariki 15 Gashyantare 2021.

Mu Murenge wa Mwogo ho ngo bamaze imyaka itari munsi y’umunani batabona amazi, Akarere ka Bugesera kasabye umufatanyabikorwa witwa ‘Water access’ kugira uruhare mu gutanga amazi muri uwo Murenge. Bijyanye n’ubushobozi bw’uwo mufatanyabikorwa, hubatswe imipompo ibiri ikurura amazi hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba mu Kagari ka Rurenge gusa, abandi ubu bakoresha amazi y’igishanga.

Ikibazo cy’amazi muri uwo Murenge wa Mwogo kizaba cyakemutse bitarenze ukwezi kwa Kamena 2021, kuko bazahabwa ataruka ku ruganda rwa Kanzenze kuko ubu ngo rwararangiye, kandi nk’uko Kananga abivuga, ngo biteganijwe ko urwo ruganda ruzajya rutanga ‘meterokibe’ 40.000 z’amazi ku munsi, meterokibe 30.000 zoherezwe muri Kigali naho meterokibe 10.000 zikaza mu Karere ka Bugesera.

Kananga avuga ko kuri izo meterokibe z’amazi zigera ku 10.000, bazajya bohereza meterokibe 1000 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyubakwa mu Bugesera, meterokibe 9000 zisigaye zisaranganywe mu Mirenge ya Nyamata, Ntarama na Mwogo.

Bitarenze itariki 25 Mutarama 2021, abatuye mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama, ngo bazaba batangiye kuvoma amazi y’uruganda rwa Kanzenze, ariko abo mu Murenge wa Mwogo ntibazahita bayabona kuko hazabanza kubakwa ikigega kiyakira, gushyiraho amatiyo no guhuza inzira z’amazi zisanzweyo n’izo nshya.

Hari kandi abaturage bo mu Kagari ka Kimaranzara mu Murenge wa Rilima, bo ngo bagize ikibazo cyo kubura amazi bitewe n’uko iyo amazi ageze mu itiyo iyajyanayo, ihita iturika kuko aba afite umuvuduko munini.

Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, birasaba ko itiyo yubakirwa igashyirwaho ‘beto’, kugira ngo igihe amazi azanye uwo muvuduko munini, ntijye mu kirere ngo iturike kuko izaba yubakiwe. Ibyo kuyubakira ngo bishobora kuzajyana n’ibyo kubaka ikigega cya Mwogo ku buryo nabo bitarenze ukwezi kwa Kamena 2021 bazaba babona amazi neza nk’uko Kananga abovuga.

Ati,”Muri rusange turateganya ko ikibazo kijyanye n’amazi mu Karere ka Bugesera, bitarenze Kamena 2021 kizaba cyakemutse ku kigero cya 85%, impamvu ni uko nubwo twongera ingano y’amazi, ariko tuzirikana ko n’ubwiyongere bw’abaturage butaba bwahagaze”.

Ati “Mu ibarura rya 2006, abaturage b’Akarere ka Bugesera bari ibihumbi 260 bisaga, ubu bamaze kugera ku bihumbi 450 barenga, hari kandi n’ibikorwa remezo bikenera amazi menshi nabyo bihari kandi bizakomeza kubakwa n’ibindi”.

Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’amazi adahagije kitarangira burundu mu Bugesera, ubu ngo ako Karere kahisemo gukora igenamigambi ry’ishoramari rigera mu 2040 (Investment plan 2040), aho bazajya bakora ikintu kimwe kimwe kirangire, ariko byose bigamije kongera ingano y’amazi muri ako Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mu Kabari ka Rugunga, umurenge wa Mwogo ho ni umwihariko. Nta mazi meza bigeze bagira. Natwe muzaduhereho. Murakoze kudutabara

Umuturage w’i Mwogo/Rugunga yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Mu Kabari ka Rugunga, umurenge wa Mwogo ho ni umwihariko. Nta mazi meza bigeze bagira. Natwe muzaduhereho. Murakoze kudutabara

Umuturage w’i Mwogo/Rugunga yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Mu murenge wa Mwogo, akagari ka Rugunga hariharoye: nta mazi bigeze bagira. Bivomeraga ibirohwa byo mu bishanga byaho. Nibo bakwiye gutabarwa mbere ya bose.

Murakoze kunyumva mwe mubishinzwe.

Umuturage w’i Mwogo/Rugunga yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Turabasuhuje kgl today birababaje kubona akarere kegeranye n,umujyi wa kgl kamara imyaka umunani harimo abaturajye batabona amazi, nubwo mbere y,imyaka 8 ntazi uko byagendaga🤷‍♂️

Manirafasha pascal yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Turabasuhuje kgl today birababaje kubona akarere kegeranye n,umujyi wa kgl kamara imyaka umunani harimo abaturajye batabona amazi, nubwo mbere y,imyaka 8 ntazi uko byagendaga🤷‍♂️

Manirafasha pascal yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Hello!
Nonese ko batatubwiye nuko mu murenge wa mayange bazahageza amazi ahagije.
Nkobmuri centre ya nkanika aza 1 cg 2 mucyumweru kd nabwo ntagere mungo zose.
Mutubarize.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Hahahhhh nakoreshaga amazi hagati ya 7000 na 8000 frw ubu ejobundi facf ya janv 2021 banzaniye 24 000frw je n.en peux plus ngiye kujya ndeka ayimvura

Luc yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka