Bugesera: Abakuru b’Imidugudu 566 bahawe amagare
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatanze amagare 566 ku bakuru b’imidugudu igize ako Karere, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo.
Ni amagare bahawe kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, nyuma y’ibiganiro abagize inzego z’ibanze bari bamaze kugirana n’ubuyobozi bw’Intara, aho baganiraga ku ngingo zitandukanye, no kwiyemeza ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bitagenda neza, kugira ngo umuturage arusheho guhabwa serivisi nziza kandi zinoze.
Akarere ka Bugesera kagizwe n’imidugudu 584 harimo 15 idatuwe, kuko harimo itatu iri mu Kagari ka Mazane kimuwemo abantu, hamwe n’indi 12 idatuwe kubera ko iri aharimo kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Abakuru b’Imidugudu bavuga ko amagare bahawe bari bayakeneye cyane, kubera ko hari igihe byabagoraga kugera aho bahamagawe muri gahunda zitandukanye zijyanye n’akazi kabo, rimwe na rimwe bagacyererwa.
Florida Nyirangirababyeyi ni umukuru w’Umudugudu wa Gako mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko igare yahawe riziye igihe, kubera ko hari byinshi rigiye gukemura.
Ati “Twajyaga tugenda tugiye mu nama ku Murenge hakabaho gutega, burya iyo usohora mu mutungo utinjiza ni igihombo, ariko ubu batuzaniye inyungu, tuzajya tujya ku Murenge turi ku igare ryacu dukore inama, ndetse jye navuga ko ari imbangukiragutabara mu Mudugudu. Bivuze ko nitugira ikibazo mu Mudugudu, nzajya ndyiteraho mpite ngenda ngere kuri wa muturage atiriwe aza kunshakisha.”
Umukuru w’Umudugudu wa Rebero mu Murenge wa Kamabuye, Antoine Hituwatumye, avuga ko yashimishijwe cyane no guhabwa igare.
Ati “Rizamfasha gukora akazi, kwitabira inama ku gihe, gutabara umuturage ugize ikibazo byihutirwa, rimfashe kuzenguruka umudugudu nkora raporo yihutirwa ikinewe, no gutangira amakuru ku gihe. Byatuvunaga cyane kuko hari nk’igihe wabonaga ubutumwa ko ukenewe mu nama mu kanya, ugatega umunyonzi, ugasanga biraturuhije cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko amagare abakuru b’Imidugudu bahawe, azabafasha kurushaho kugera aho batageraga no kunoza akazi kabo.
Ati “Bizatuma Mudugudu arushaho kugera aho atageraga, bityo na we akarushaho kunoza inshingano mu gutanga serivisi ku bo ayoboye, gukurikirana ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse no kumufasha na we mu mirimo ya buri munsi, kuko igare mu Karere ka Bugesera ni ubuzima.”
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko nubwo imikorere ku bayobozi muri rusange atari mibi, ariko hari aho bakeneye gushyira imbaraga kugira ngo begereze umuturage serivisi kandi azihabwe zihuse zinanoze.
Ati “Ni ho twagarutse no kuri gahunda yo kubaha n’aya magare, kugira ngo azabafashe mu ngendo zabo z’akazi. Aka Karere kazwiho kuba karambitse, bizaborohera gukoresha aya magare bihuta bagera ku muturage, ariko bashobora no kuyifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.”
Hari Imidugudu igera kuri itatu itahawe amagare bitewe n’uko abayobozi bayo batakiri mu nshingano, bakazayashikirizwa mu gihe izaba yabonye abayobozi.
Uretse itangwa ry’amagare ku bakuru b’Imidugudu mu Karere ka Bugesera, hanasozwaga amezi ane y’ubukangurambanga ku isuku n’isukura muri ako Karere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza kabisa bibaha moral bagakorana ingufu zose no kwitanga igihe icyo aricyo cyose ’thx
Ese bamudugudu bakora bonyine kuki hatarebwa comite y’umudugudu yose kandi nabo bakoresha kandi bigatanga umusaruro ikindi bamudugudu nibo bazajya bitabira inama bonyine.
Nge mbona batakemuye ikibazo ahubwo bateje umwuka mubi mubuyobozi bwumudugudu.