Bugesera: Abakozi bamenyeshejwe ibyavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yagiranye inama n’abakozi bakorera ku karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari ndetse n’inzego z’ubuyobozi zikorana n’Akarere ngo abasobanurire bimwe mu byagaragaye nk’ibigomba gukosoka cyangwa kongerwamo imbaraga byavuye mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye Gabiro tariki 28-30/3/2013.
Rwagaju Louis yagatangarije abakozi ikibazo ko mu Mwiherero hari aho byagaragaye ko hari inzego zidakorana mu buryo buhagije bityo bikadindiza iterambere, akaba yarasabye abakozi ku nzego zose kongera imikoranire no guhanaha amakuru bigamije itarambere no gutanga serivisi nziza.
Ati “ ikindi kibazo cyagaragaye mu mwiherero kandi kibangamiye abakozi hafi ya bose ni ikibazo cy’ururimi rw’icyongereza, aho ubu ahantu hose kandi mu bintu byose icyongereza cyamaze kwiganza ku buryo mu minsi iri imbere uzaba atakizi azafatwa nk’inkandagirabitabo, abenshi hano nta rurimi na rumwe tuzi, ari igifaransa bamwe twizemo ntacyo tuzi, ari n’icyongereza ntacyo tuzi”.

Mu murenge wa Musenyi ku bakozi 9 umurenge ufite abagera kuri batandatu bose bafite ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’icyongereza; nk’uko Oscar Murwashyaka umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge yabitangaje.
Yagize ati “ikibazo cyo kutamenya icyongereza rwose kiraturemereye, keretse Leta idufashije tukabona nk’amasomo y’amezi atatu cyangwa arenga umuntu ari hamwe kuko akazi tugira katatwemerera kuba twakwicara hamwe ngo twige”.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere akaba yarabasubije ko ibintu byose bihari ndetse n’abarimu kabaka bahari.
ngi muri muri Murenge harimo abarimu baturutse muri Kenya bigisha icyongereza mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, igisigaye ni ubushakeno no gushyiramo imbaraga mu kucyiga nk’ururimi ruzafasha abantu guhaha.

Uretse nibyo kandi banasobanuriwe ko nibaramuka bakimenye bazagikoresha no mu bindi dore ko hari ibikorwa by’iterambere biteganywa kugera muri ako karere harimo nk’ikibuga cy’indege, inganda n’amahoteli ari ku rwego rwo hejuru.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Rusimbagiza ntitwumvikana 100%, Rwagaju nashinjwe kuba tereriyo no kubererekera ibisambo kasha bikaryagumba abashaka gukorera Akarere, amakuru arahari gusa nk’Umuyobozi guhita ashyirwa hanze aka kanya kwaba ukwihuta gusa nahabwe umukoro wo gusesengura amatiku, ikimenyane, akarengane na munyangire bikorerwa mu Karere.
None se ikibazo cyo kutavuga icyongereza nicyo kintu gikomeye cyavugiwe mu mwiherero cyagejejwe ku bayobozi ba Bugesera! Iyi nkuru iratangaje.
Ese ko Abashinwa bakoresha ururimi rwabo byababujije gutera imbere.Icyongereza se ni cyo gituma umuntu amenya kwakira neza uwo agomba guha service!Turababazwa no kutamenya icyongereza aho kubabazwa no kutamenya ururimi rwacu rwiza rw’ikinyarwanda. Birababaje!!!
uyu mu maire aratanguranwa iki ?ko nubundi amakuru amutarwa ho atari make, akaba yaratangiye neza ariko ubu akaba amaze kunanirwa kubera ubusambo , ruswa n’amatiriganya menshi arimo gutonesha no kuvangura....