Bugesera: Abageze mu zabukuru bashima uko Leta yabitayeho mu buryo bwose
Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Ukwakira, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama aho wizihirijwe barashima Leta ko abageze mu zabukuru bafatwa neza bakitabwaho mu buryo butandukanye.
Munyankore Jean Baptiste w’imyaka 85 y’amavuko, ubu ni Perezida w’abasheshe akanguhe mu Murenge wa Ntarama, avuga ko yavukiye mu Karere ka Gakenke, mu cyahoze ari Sheferi ya Bukonya, muri Misiyoni Janja, aho akaba ariho yize amashuri abanza, ayarangiriza i Rulindo aho bitaga muri ‘Interina’, amashuri yisumbuye yayize i Zaza ayarangiza mu 1956 afite impamyabushobozi (Diplome) y’imyaka ine mu bijyanye n’uburezi, ahita ajya kwigisha i Rutake muri Gakenke.
Mu 1959, nibwo yashatse umugore, imvururu zavutse muri uwo mwaka zo gutwikira Abatutsi no kubirukana muri icyo gice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda, ngo zabaye mu gihe umugore yari atwite inda y’uburiza, bitangira bavuga ko abatwikirwa ari Abatutsi banga Umwami, agiye kubona abona n’iwe barahatwitse, ahunga ubwo.
Muri icyo gihe we n’umuryango ndetse n’abandi Batutsi bari baturanye, ngo bahungiye kuri Misiyoni ya Janja, nyuma bajyanwa mu Ruhengeri, aho bapakiwe mu madoka abaza mu Bugesera, kuko bamwe mu Batutsi bari batuye mu gice kitwa Kibari muri Paruwasi ya Nemba mu Ruhengeri bo ngo bari baramaze kugezwa mu Bugesera.
Yagize ati, “Icyo gihe tuzanwa mu Bugesera, tutahakunze kuko twari dukuwe mu byacu kandi tutazi icyo tuzira. Ubwo badushyize mu modoka, mu masaha ya mu gitondo twari tugeze ku ruzi rw’Akagera rugabanya Akarere ka Bugesera n’Akarere ka Kicukiro, imodoka zidusiga aho, twambuka mu bintu bitaga ibyome bimeze nk’ubwato, hakurya tuhasanga imodoka zateguwe zitujyana i Nyamata”.
Munyankore avuga ko bageze muri Nyamata bahasanze bagenzi babo bari barahazanywe mbere, barabakira, abafite abana babaha amata ariko abantu bakuru bo bahura n’inzara cyane, kuko hatangwaga iposho nkeya idahagije.
Aho muri Nyamata ngo haje kubakwa ibizu bihurutuye bishyirwamo izo mpunzi zari ziturutse mu Ruhengeri, imiryango ikagenda ihabwa igice ibamo ariko ngo hari ubuzima bubi cyane. Abari abarimu muri icyo gihe, barebye ku mpamyabushobozi bafite no ku burambe bari bafite ngo basabwe gukomeza kwigisha n’abana bari mu gihe cyo kwiga batangira kubigisha ndetse n’abari ba Agoronome bahabwa akazi ko kujya gukata imirima yiswe za ‘Peyizana, ahandi bikitwa ’Amapariseri’, bagombaga kujya gutuzwamo.
Munyankore avuga ko bakiriwe neza n’abaturage bitwa ‘Abamere’ basanze mu Bugesera, kuko mu bushobozi bukeya bari bafite bafashije abo bari baje ari impunzi, bakabaha akazi mu mirima cyangwa bakabengera ibitoki n’ibindi bakabaha ibyo guteka kuko iposho yazaga rimwe mu cyumweru kandi idahagije. Hari kandi ababaga bafite inka nyinshi, bagakimira abo baturage b’impunzi bagaha abana amata ntibagire ibibazo by’imirire mibi.
Abo bana b’impunzi abenshi ngo bigiraga munsi y’ibiti kuko amashuri yari makeya, ariko hagenda hubakwa ibyumba by’amashuri uko imyaka yagendaga ishira indi igataha, mu gihe izo mpunzi zari zimaze gutuzwa muri ayo mapariseri hirya no hino mu Bugesera, abarimu bari barimo bahorejwe kwigisha ku mashuri atandukanye, Munyankore ahabwa kwigisha ku ishuri rya Nyirarukobwa.
Ubuzima bwo mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyankore yabuze benshi bo mu muryango we bishwe, ariko hagira n’abarokoka, kuko ubu afite abana n’umugore nubwo umugore we wa mbere yitabye Imana.
Yagize ati, “Uko narokotse Jenoside, sinavuga ngo narushaga abandi kwiruka cyangwa se kwihisha cyane, wenda Imana yagira ngo mbeho nzajye mbwira abandi amateka, kuko twapfushije abantu batagira uko bangana, ariko ndarokoka. Batwishe urupfu rubi, urufunzo rwatumiriye abantu, ubu Urwibutso rwacu Ntarama rushyinguyemo abasaga 5000 ariko hari abaheze mu rufunzo twabuze. Urwo rufunzo twarukuwemo n’inkotanyi ariko bigoye kuko tutizeraga ko zadusanga, nyuma tubyizera tubonye umwe muri zo ari umuhungu wa Mwalimu Nzita Antoine, baturokora ubwo, batujyana i Nyamata, twitabwaho uko bishoboka, ariko naho abantu bamwe barahapfira kubera indwara, ariko ubuzima bugenda bugaruka dusubira mu byacu”.
Yakomeje agira ati, “Mu byo dushimira Leta nyuma y’ibyo byose, ni uko yashoboye kongera kubanisha Abanyarwanda, amoko avaho, twongera kuba abavandimwe, itubanisha n’abaduhemukiye, ubu tubana neza, dufatanya muri byose, ndetse ubu turashyingirana, baduha abageni natwe ni uko tubaha abageni, ubu ntako bisa”.
Yungamo ati “Mu burezi naho ibintu byarahindutse, abana ntibakivangurwa ubu bariga ku ku buryo bumwe, bakabona imirimo ku buryo bumwe. Ku mashuri bararya bimwe, bakambara bimwe, abatsinze amanota akagaragara n’abatishoboye bagafashwa, mu gihe mbere amanota atagaragazwaga, uretse mu bapadiri gusa, abandi bo bahabwaga impapuro zibabwira niba bemerewe, n’aho bazajya kwiga ariko nta kumenya amanota umwana yagize”.
Munyankore avuga ko mu myaka yashize cyangwa se muri Leta zabanje, nta cyubahiro umuntu yumvaga afite. Yagize ati, “Uretse ko twakoreraga Leta, nta cyubahiro namba twagiraga muri Leta, twari abakozi b’iyo gusa, ariko ubu, yaba twe turi mu kiruhuko cy’izabukuru, yaba abafite ubumuga, abantu bose mu byiciro barimo u Rwanda rubafashe neza. Uko rubafashe neza, abarengeje imyaka 65 bagenerwa inkunga ya buri kwezi, abandi bagahabwa akazi ku mihanda bakagira icyo bahabwa bikitwa VUP, abandi bagahabwa Mitiweli zo kwivuza, abari muri pansiyo bagahabwa RAMA tukivuza neza, ugereranyije imibereho twari dufite muri Leta zabanje n’iyo dufite ubu, ntaho bihuriye”.
Yavuze ko mu bindi Leta ikora igamije kwita ku mibereho myiza y’abageze mu zabukuru, harimo no gutanga inka, zigenewe abakuze kugira ngo babone amata n’ifumbire, inka yabyara uyifite akoroza undi, ndetse ubu nawe ngo yahawe inka icukije inyana kandi n’ubu ifite amezi.
Ikindi ashima ni uko Leta yarohereje abahabwa amafaranga ya pansiyo, irayongera ku buryo ubu ngo ufata makeya, ahera ku 15000Frw, kuzamura. Ikindi ubu ngo bayafatira hafi yabo muri za banki, mu gihe mu myaka yashize, byasabaga kujya kuyafatira i Kigali kuri Caisse d’Epargne, nubwo umuntu yaba aturuka i Cyangugu, icyo gihe abenshi banahitagamo kuyihorera kuko yabaga ari makeya kandi urugendo rwo kujya kuyafata ari rurerure.
Munyankore asoza avuga ko bashima Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame ubashajishije neza, akabaha ibyo bakenera byose bishoboka.
Agira ati, ”Ni Leta dukunda kandi idukunda, twifuza ko itazadutezukaho nk’uko natwe tutazayitezukaho, izakomeze itwiteho yumve ibyo tuyisaba nk’uko nubu ibikora”.
Ibyo Munyankore ashima muri iki gihe ari mu zabukuru, bijya gusa n’ibya mugenzi we witwa Mukasoroza Doroteya, ubu ufite imyaka 84 y’amavuko, we avuga ko mu 1959, ababyeyi be bazanwa mu Bugesera yigaga mu mashuri yisumbuye ahitwa i Rwaza, ariko ababyeyi be batuye ahitwa muri Nemba.
Yagize ati, “Icyo gihe batuzana mu Bugesera byari nko kutujugunya byari nk’ibihano, badutesha inka zacu n’imyaka kandi icyo gihe abantu bari abakungu rwose, aho twabanje gutura hari mu tuzu tw’ibyatsi, inzoka zikadusanga mu nzu, ubundi izindi nyamaswa zikaza kuko hari ishyamba, byari bibi. Twe tukihagera Papa yahise ajya mu Burundi nabwo ahunga kuko hari n’ubwo abagabo n’abasore bicwaga n’ubwo bari bari muri ubwo buzima bw’ubuhunzi”.
Mukasoroza avuga ko muri ubwo buzima bugoye, we yakomeje kwiga abifashijwemo n’ababikira bamujyana kwiga i Save, arangije kwiga, ajya kwigisha i Rwaza, ariko umuryango uri mu Bugesera, nyuma yaje kuza kwigisha muri Kigali, ku ishuri rya Lycee de Kigali, ariko ngo ntibyakunda ko akomeza kuhigisha asubira kwigisha i Rwaza, nyuma aza no kwigisha kwigisha mu Bugesera, ariko igihe gito, kuko ngo yahamaze nk’umwaka umwe gusa, ahita ajya gushaka muri Ngororero, n’aho muri Ngororero akomeza kwigisha.
Mu myaka ya za 90, Mukasoroza n’umugabo we n’abana babo bongeye guhungira mu Bugesera kuko babuzwaga amahoro aho muri Ngororero, ariko bageze mu Bugesera n’ubundi umugabo barahamwicira.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukasoroza yahunganye abana be, agira amahirwe abageza i Burundi bararokoka mu buryo bw’igitangaza. Nyuma ya Jenoside abana be ngo barize ndetse babona akazi, byose bikozwe na Leya yatanze umutekano ku buryo abantu babaho mu ituze.
Yagize ati, ”Ubu ngeze mu zabukuru, urareba ukabona ntacyo ubuze na pensiyo ndacyayifata, ntacyo tubura pe Leta iriho ubu yita ku bageze mu zabukuru, nukuri ntabwo wabigereranya na Leta zabanje, ntacyo baduhaga. Rwose dushima uko twitaweho muri iyo myaka yashize. Ubu ufite n’umwana abona uko akwitaho ntawe umubuza amahoro kuko hari umutekano, nk’ubu aho ntuye ni abana bahanshyize kandi meze neza. Kubera umutekano, naho icyo gihe umuntu yashoboraga no kubura n’uko yita ku mubyeyi we amufite kubera kubuzwa umutekano”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|