Bugesera: Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho guha abapolisi ruswa
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiye abagabo babiri bakekwaho guha abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ruswa.
Abo bagabo ni Kayisire Jean Louis w’imyaka 39 y’amavuko wari utwaye imodoka Toyota Carina RAB 012 F ipakiye insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge ndetse zitemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Iyi modoka yafatiwe mu Mudugudu wa Karumuna mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama maze abapolisi bamufashe abaha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi 10 by’amafaranga y’Amarundi kugira ngo bamureke agende, maze bahita bamuta muri yombi.
Undi watawe muri yombi ni uwitwa Ntambara Lasaro w’imyaka 24 y’amavuko wari utwaye Fuso RAB 411 P yari igiye gupakira umucanga, maze afatirwa mu Mudugudu wa Karumuna mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama kubera kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda, umupolisi agiye kumwandikira niko guhita amuha ruswa y’ibihumbi bitanu ngo amubabarire nawe ahita atabwa muri yombi ubwo.
Aba biyemerera icyaha cyo gutanga ruswa ariko bakabisabira imbabazi ko babitewe n’uko bari mu makosa.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Bugesera, SP Rubagumya Richard avuga ko mu guhangana n’ikibazo cya ruswa hakajijwe ingamba, aho hagenda hashyirwaho za bariyeri zitunguranye by’umwihariko mu ijoro hanagamijwe kurwanya magendu kenshi inyura mu Bugesera iva mu gihugu cy’u Burundi.
Aragira ati “polisi ntizihanganira umuntu wese uyiha ruswa kuko ni kirazira mu bapolisi kandi ntabwo tuzihanganira abantu nk’abo bashaka kutwangiriza isura. Ni bamenye ko turi abanyamwuga”.
SP Rubagumya avuga ko burya iyo uhaye umupolisi ruswa uba utamwubashye kuko uba ushaka kugira ngo akore ibinyuranye n’akazi ashinzwe.
Mu rwego rwo gushimira abapolisi bitwaye neza bagaragaza ubunyamwuga batamaza abantu nk’abo babaha ruswa, ubuyobozi bwa polisi bukaba bubagenera ishimwe ndetse bakanashimirwa imbere y’abandi kugira ngo birusheho kubatera ishema no gukomeza kuba abanyamwuga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo byari bibakwiye rwose. Guha ruswa Umupolisi w’uRwanda nagasuzuguro kuri Polisi yacu nokugihugu muri rusange.
Nibyo byari bibakwiye rwose. Guha ruswa Umupolisi w’uRwanda nagasuzuguro kuri Polisi yacu nokugihugu muri rusange.