Bugesera: Ababyeyi basabwe kurushaho kugaragariza urukundo abana babo

Abana barasaba ababyeyi kurebera ku rugero rwiza rwa Perezida Paul Kagame na Madamu we, rwo gukunda abana, kubera ko babereka urukundo kenshi babatumira bagasangira iminsi mikuru y’impera ndetse no gutangira umwaka.

Umutoni Nadine yahaye abana amata mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi gutanga ifunguro ryuzuye
Umutoni Nadine yahaye abana amata mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi gutanga ifunguro ryuzuye

Bimwe mu byo abana bishimira kandi bakesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame, birimo uburyo bashyiriweho ihuriro ry’abana, n’inama nkuru y’igihugu y’abana, nk’urubuga rubafasha gutanga ibitekerezo byabo, binyuze mu babahagarariye kandi bitorera ubwabo, hagamijwe guteza imbere ejo heza habo, n’igihugu muri rusange.

Ibi byagarutsweho n’umwana wari uhagarariye abandi mu Karere ka Bugesera, ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ubwo hizihirizwaga ku rwego rw’Igihugu umunsi mukuru ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika.

Umwana witwa Valentin Irakoze yavuze ko bishimira imiyoborere myiza y’Igihugu cyane cyane mu guteza imbere uburenganzira bw’abana, kubarinda guta ishuri, imirimo ibujijwe ibakoreshwa, ubuzererezi, inda zitateganyijwe n’irindi hohoterwa rikorerwa abana, ari na ho yahereye asaba ababyeyi kurebera kuri Perezida Kagame ku rukundo akunda abana.

Abana bavuga ko bimwe mu bibazo bikibabangamiyeharimo ihohoterwa ribakorerwa
Abana bavuga ko bimwe mu bibazo bikibabangamiyeharimo ihohoterwa ribakorerwa

Yagize ati “Nk’abana turashimra Perezida wa Repabulika na Madamu we, uburyo bakunda abana, badutumira buri munsi mu rugo, batwifuriza Noheli nziza, kurangiza impera z’umwaka no gutangira uwundi neza, tukaba dusaba ababyeyi bose ko babareberaho urugero rwiza rwo gukunda abana”.

Guhabwa urubuga batangiramo ibitekerezo byafashije abana batari bake gufunguka ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye bikomeza kubafasha mu iterambere ryabo.

Joseline Mushimiyimana wo mu Karere ka Bugesera, ufite imyaka 17 y’amavuko, amaze imyaka ibiri akora akazi ko kubaza. Avuga ko mu bihe bya Covid-19, aribwo yatangiye umwuga wo kubaza, kubera ko bari batakijya ku ishuri.

Ati “Nkora intebe, inzugi, ibitanda. Hari umwarimu wanjye nakoreye igitanda, hari n’umukecuru nakoreye inzugi ebyiri, no ku ishuri iwacu bajya bampa ibiraka ngakora intebe, kuri GS Nyabagendwa nahakoze intebe 35, intebe imwe nafatagaho amafaranga 250, kuri GS Kamabuye nakozeyo intebe 50 na ho imwe nafatagaho 250, maze gukorera amafaranga menshi cyane, n’amafaranga y’ishuri ndayiyishyurira, icyo nkeneye cyose nkakigurira, nta kintu mbura”.

Bimwe mu bifasha abana gukura neza harimo no gutozwa gusoma bakiri bato
Bimwe mu bifasha abana gukura neza harimo no gutozwa gusoma bakiri bato

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Umutoni Nadine, avuga ko kuba abana babura urukundo mu miryango yabo, babiterwa n’impamvu ziganjemo amakimbirane.

Ati “Igituma kenshi abana babura urwo rukundo nk’uko babivuga, ni uko hari imiryango usanga harimo amakimbirane. Ni ikibazo gikomeye cyane, kandi ingaruka za mbere zigera ku bana. Icyo kibazo bafite, iyo myitwarire, tugikoranaho cyane na Minisiteri yacu, ndetse n’inzego z’ibanze”.

Akomeza agira ati “Icyo zisabwa bwa mbere ni ukwegera iyo miryango bakayumvikanisha, ahari ibibazo badashoboye gukemura, bakabigeza ku zindi nzego, kugira ngo twite kuri abo bana, kuko ni bo bagira ingaruka za mbere”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko bimwe mu bibazo bikibangamiye umwana, harimo ikibazo cyo kuba abana bato bose batagerwaho na gahunda y’ibigo mbonezamikurire. abaterwa inda ari bato, abakoreshwa imirimo ivunanye, ariko kandi ngo hari n’ibikirimo gukorwa.

Minisitiri Prof. Jeannette Bayisenge arimo kureba ibitabo byateguriwe abana bibafasha gusoma
Minisitiri Prof. Jeannette Bayisenge arimo kureba ibitabo byateguriwe abana bibafasha gusoma

Ati “Icy’uko gahunda y’ibigo mbonezamikurire itaragera kuri bose, harimo gushyirwamo imbaraga, kugira ngo ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zishyirweho, kuko gahunda y’igihugu ni ukugira izo ngo nibura eshatu ku mudugudu, kugira ngo zishyirweho no gukomeza kuzifasham kugira ngo zitange uburere buboneye kandi bufite ireme, bahabwa ibikoresho, banahugurwa”.

Mu Rwanda habarirwa ingo mbonezamikurire zirenga ibihumbi 31, zirimo ibihumbi 25, ziri mu ngo z’abaturage.

Nkusi Arthur umenyerewe cyane mu rwenya yerekanye umushinga afite wo gukundisha abana gusoma binyuze mu mikino
Nkusi Arthur umenyerewe cyane mu rwenya yerekanye umushinga afite wo gukundisha abana gusoma binyuze mu mikino
Gahunda ya Leta ni uko muri buri mudugudu habamo byibuze ibigo mbonezamikurire bitatu
Gahunda ya Leta ni uko muri buri mudugudu habamo byibuze ibigo mbonezamikurire bitatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka